Iyi hoteli yegereye BK Arena iberamo imikino ya BAL, yateguye ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, amafunguro yihariye n’ibindi bigamije gutuma abakunzi ba Basketball n’abasura Kigali bagira ibihe byiza birenze kureba imikino gusa.
Mu masaha ya ku manywa, abagana Zaria Court bashobora kwidagadurira kuri piscine, kunywera ibinyobwa hafi yayo cyangwa gukoresha gym n’ibindi bice binyuranye by’iyi hoteli mu gihe bategereje ko imikino itangira.
Ku mugoroba mu gihe cy’imikino aho igice cyiswe Sports Bar yo muri iyi hoteli kiba cyakubise cyuzuyemo abakunzi ba Basketball barebera hamwe imikino iri kuba, bafata icyo kunywa ndetse bagasabana barushaho kwishimira imikino ya BAL.
Zaria Court Hotel kandi muri iki gihe cy’imikino ya BAL buri wa Kabiri na buri wa Kane haba hari gahunda yihariye yo gutanga ibinyobwa biherekejwe n’umuziki ku buryo bifasha abayigana bakunda Basketball kurusho kuryoherwa n’ibihe by’imikino.
Zaria Court Kigali, Tapestry Collection by Hilton kandi, ku bakunda kuryoshya muri Kigali ariko bari ahantu hatuje bahawe umwihariko wo kwakirirwa ku gice cyo hejuru cyiswe The Jaro Rooftop Lounge aho uba witegeye umujyi neza bakahasangirira ibinyobwa, umuziki n’ibiganiro mu buryo butuje mbere cyangwa nyuma y’imikino.
Zaria Court igaragaza ko ishaka ko abantu baza kuharebera imikino ya BAL banabona ahantu bashobora kuruhukira, kwidagadurira no gukomeza gusabana nyuma y’imikino.
Ikindi ni uko mu mpera z’icyumweru zose zo mu gihe cy’imikino ya BAL hateganyijwe ibirori birimo umuziki n’ibikorwa bitandukanye byo gusabana bikomeza kugeza nijoro.
Ibyo biri mu rwego rwo kwakira byihariye abantu bose bazitabira BAL, yaba abakunzi ba Basketball, abakerarugendo cyangwa abatuye Kigali bashaka ahantu heza ho kuruhukira no kwishimira ibyiza by’iyi mikino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!