00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwiherero 2015: Abayobozi bakuru bongeye kwiyemeza gutanga serivisi zinoze

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 March 2015 saa 06:51
Yasuwe :

Ku munsi wa nyuma w’Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 12 wari witabiriwe n’abayobozi bagera kuri 300 bo mu nzego za Leta n’izigenga, abayobozi bakuru bongeye kwiyemeza guha Abanyarwanda serivisi zinoze.

Uyu munsi waranzwe n’ibiganiro ku buzima, kurinda umugore n’Umwana, kongera imbaraga mu mikoranire hagati ya Leta n’abikorera hagamijwe kuzamura no guteza imbere urwego rw’ishomari riciye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga n’ibirori bitandukanye no korohereza abashoramari (MICE).

Ayoboye ibiganiro bya mu gitondo ku buzima, Perezida Paul Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima n’inzego bireba kurushaho kunoza ibikorwa bijyanye n’urwego rw’ubuzima kugira ngo Abanyarwanda bahabwe serivisi z’ubuzima zibanogeye.

Perezida Kagame yagize ati “Ni inshingano zacu gushyiraho uburyo n’inzira zinoze kugira ngo ubuzima n’imibereho by’Abanyarwanda birusheho kumera neza.”

Itsinda rya mbere ryunguranaga ibitekerezo ryari rigizwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, Depite Marie Rose Mureshyankwano, na Dr Jean Dieudonne Gatsinga wari uhagarariye abaganga bakorera mu mavuriro yigenga.

Iri tsinda ryaganiriye ku ngamba zigomba guhyirwaho kugira ngo malariya ihashywe kuko mu myaka ibiri ishize yongeye kwibasira abantu. Zimwe mu nzitizi nkuru zikunze kugaragara zirimo nk’ubukangurambaga mu byerekeye ubuzima ndetse n’ikwirakwiza n’ikoresha ry’inzitiramibu. Iri tsinda kandi ryanaganiriye ku buryo ubwisungane mu kwivuza bwarushaho guhabwa imbaraga no kunozwa.

Itsinda rya kabiri ryunguranga ibitekerezo ku kurinda umugore n’umwana ryari rigizwe na , Rose Rwabuhihi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, na Zaina Nyiramatama Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abana.

Bagaragaje uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze, banasaba abayobozi guhagurukira iki kibazo bakakirwanya.

Perezida Kagame yagaragaje ko atishimiye kuzamuka kw’imibare y’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina asaba abayobozi guhita bafata ingamba zo kubirwanya:

Ati “Leta yacu ntishobora kwihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ntidushobora kubyemera. Umunyarwanda wese agomba kwigishwa akongererwa ubushobozi kugira ngo arwanye iyi ngeso idashobora kwihanganirwa."

Itsinda rya nyuma ryari rigizwe na Ambasaderi Yamina Karitanyi Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere, Benjamin Gasamagera Perezida w’Urugaga rw’abikorera, na Alphonse Umulisa Umuyobozi Mukuru w’inzu ndangamurage z’u Rwanda.

Iri tsinda ryaganiriye ku kongera imbaraga mu mikoranire hagati ya Leta n’abikorera hagamijwe kuzamura no guteza imbere urwego rw’ishomari riciye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga n’ibirori bitandukanye no korohereza abashoramari.

Urwego rw’ishomari riciye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga n’ibirori bitandukanye no korohereza abashoramari rwamaze kwigaragaza nk’urwego rutanga icyizere ku Rwanda kuko ruzagira uruhare rugaragara ku bukungu bw’u Rwanda ruremerwamo imirimo itari iy’ubuhinzi rukaninjiza amadevize.

Mu butumwa busoza, Perezida Kagame yasabye abayobozi kongera kwiyemeza gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje bashyira mu bikorwa ibyo bigiye mu bikorwa byakozwe ku kugira ngo buzuze inshingano zabo z’ingenzi zo kwita ku Banyarwanda.

Yagize ati “Mureke uyu mwiherero utubere umwanya wo kunoza uburyo dukoramo no kwita ku Banyarwanda. Ntidusige hano amasomo twahakuye. Mukomeze mubitekerezeho munashyire mu bikorwa ibyo mwahigiye ubwo muzaba musubiye mu kazi."

Mu Mwiherero hemejwe:

*Guca burundu ruswa abafashwe bagashyikirizwa ubutabera.
*Kwegereza amazi meza abaturage bari mu byaro
*Kurushaho kunoza uburyo ubucuruzi bukorwamo kugira ngo ishoramari mu bikorwa remezo ryiyongere.
*Kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima.
*Kugabanya umubare w’abarwara malariya.
*Kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
*Kurushaho kunoza urwego rw’itangwa rya serivisi kugira ngo ingamba za MICE zizagerweho ku rugero rwifuzwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages