00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwiherero 2015: Abayobozi baranzwe n’amakosa bafatiwe ingamba zikaze

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 2 March 2015 saa 01:36
Yasuwe :

Abayobozi bagize uruhare mu idindira ry’uruganda rwa nyiramugengeri rwa Gishoma, ikaragiro rya Mukarange, Gereza ya Mageragere, inyerezwa ry’amafaranga, ruswa, gushyigikirana mu makosa, kubeshya, no kunyereza amafaranga bazagezwa imbere y’ubutabera.

Umwiherero wa 12 urimo kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo, ugitangira ku wa Gatantadu, hagaragajwe amakosa ya bamwe mu bayobozi bakuru bari aho yanatumye zimwe muri gahunda za leta zashowemo akayabo zidindira.

Uruganda rubyaza amashanyarazi muri nyiramugengeri rwa Gishoma, rwagarutsweho muri uyu mwiherero kubera akayabo ka miliyari rwatwaye ariko kugeza ubu Cimerwa ikaba itarabona megawati 15 zagombaga kurubyazwamo.

Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi bitabiriye umwiherero wa 12 ko atazihanganira abakora nabi bikitirirwa ubuyobozi(système).

Ku Cyumweru tariki ya 01Werurwe 2015, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, imbere ya Perezida wa Repubulika yemeye ko nubwo kwihutisha ibikorwa by’uru ruganda byari byarakererewe n’ubundi mu mwiherero washize byari byavuzweho ko bizongera bigatwara undi mwaka.

Abayobozi bavuga ko idindira ry’ibikorwa bimwe na bimwe riterwa n’uburangare, ruswa n’ibindi, akaba ariyo mpamvu abayobozi bari mu mwiherero bashyizeho ibihano ku bayobozi byagaragayeho n’amaperereza atyaye.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko abayobozi biherereye bakinegura badaca ku ruhande ibibazo kuko kubihisha ari ukwibeshya kuko aribo bigarukaho.

Ati “ Nitwe tugomba kubona ibisubizo. Mu buryo abayobozi babazwa ibyo bashinzwe , tukungurana n’ibitekerezo ku mikorere inoze, tugomba kurushaho kugira,tugomba kurenga ibyo dusanzwe dusubiramo twisubiramo tuvuga ngo twatse imbabazi kandi ntitugire icyo twerekana kirenzeho ku byerekeranye n’imikorere yacu.”

Murekezi avuga ko afashe imyanzuro umunani igomba gushyirwa mu bikorwa.
Ruswa ntigomba kwihanganirwa.

Izi ngamba zose biyemeje zagaragajwe nk’ibigomba gukorwa, zose zitangiwe n’ijambo “Tugomba”

Uwa mbere “Tugomba gushyikiriza ubushinjacyaha urutonde rw’imishinga ya leta ikekwamo ruswa n’iyadindijwe nkana kugira ngo ikorweho iperereza, ababigizemo uruhare babihanirwe, kuko twasanze ruswa ariyo ahanini irimo imunga imikorere myiza yagombye kuranga Abanyarwanda.”

Uwa kabiri “ Tugomba gukora urutonde rw’imishinga yose yadindiye tugashyiraho gahunda ntakuka yerakana igihe buri mushinga muri uwo nguwo uzarangirira gushyirwa mu bikorwa.”

Uwa gatatu: “ Tugomba kugaragaza no guca uruhererekane rw’ubufatanyacyaha(network) mu gukora nabi kuranga bamwe mu bayobozi mu kurya ruswa , uru ruhererekane rugaragara mu nzego nkuru za leta no mu z’ibanze, bigacengera mu bikorera no muri sosiyete sivile , iyi “network” igacika.”

Uwa kane “ Guca umuco mubi wo gutinya kugaragaza abakora ibyaha cyane cyane abarya ruswa abandi bakigira ba ntibindeba, bakavuga yuko ababishinzwe bazamuhane kandi nyamara ibibazo byose ari ibyacu.”

Yongeyeho ati “ Ukora icyaha umuntu akamuhishira nawe aba abaye umunyacyaha.

Uwa gatanu: “ Gufatira ibihano abagize uruhare mu micungire mibi ya za gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage nka VUP ubudehe, Girinka n’izindi, Nabo bagashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.”

Uwa gatandatu “ Gushakira isoko rishimishije ku buryo bwihuse guhera uyu munsi umusaruro mwiza dufite wabonetse kandi hagashyirwaho ingamba zirambye zigamije guteza imbere ibigori mu Rwanda.”

Kuri uyu musaruro cyane wavuzwe ni ibigori n’umuceri usanga weze hirya no hino mu Rwanda.

Murekezi ati “(Umusaruro w’ibigori) ni igisubizo twabonye ariko kizamo ikibazo kuko tutacyiteguye neza, tugomba rero kubona igisubizo ariko mu by’ukuri amasoko yo arahari. Ikibazo gihari ni ugusiganwa n’imvura ngo bisarurwe kare , byumishwe bigere kuri ayo masoko.”

Uwa karindwi : “ Guhana abayobozi badatangira raporo ku gihe kuko bimaze kuba ikibazo gikomeye guhera mu nzego zo hejuru, abayobozi bashinzwe gutanga raporo bamwe ntibazitanga abandi bakazitanga bakererewe, bikadindiza igenamigambi na za gahunda tugomba gukurikirana. Hakaba n’abatanga izituzuye cyangwa se zikosheje nkana mu buryo bwo gutekinika.”

Ati “Tukabafatira ibihano nta kubica ku ruhande, mbese tugahana n’abayobozi banga gufata ibyemezo bikwiye banga kwiteranya haba mu guhana abakoze amakosa , haba mu gufata ibyemezo kuri ibyo byose bireba imicungire y’umutungo wa Leta n’ibindi byemezo abayobozi bagomba gufata buri munsi.”

Uwa nyuma : “Abayobozi twese twiyemeje kwisuzuma nta kwibabarira mu myitwarire yacu , twirinda kwitiranya inyungu z’igihugu n’izacu, kugira ngo tube bashya dushobore gusubiza ibibazo by’abaturage twumva ko ari nk’ibyacu tubone ibisubizo tudaciye ku ruhande imikorere yacu ikaba mishya.”

Perezida Kagame ntiyanyuzwe

Nyuma y’izi ngamba abayobozi bakuru bagaragaje, Perezida Kagame yasabye ubwishingizi bw’ikizatuma izi ngamba bafashe zizashyirwa mu bikorwa.
Yasabye ibisobanuro byatumye iyi mishinga idashyirwa mu bikorwa.

Maze Minisitiri w’Intebe wemeye ko amakosa yabayeho kuva muri minisiteri kugera ku nzego zo hasi, agira ati “Ibisobanuro ntabihari uretse uburangare, kudahuza ibikorwa n’inzego zari zibishinzwe n’igenamigambi ritanoze.”

Ku mishinga itarashyizwe mu bikorwa n’abadakora ibisabwa nku’ko byagaragajwe na Minisitiri w’Intebe, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari abayobozi bahishirana n’abareba ibintu buhumyi nkaho ntacyo bibabwiye.

Ati “ Kubicecekera; Iyo urebera ibitagenda ntuvuge nawe hari ibyo uba wica niba utabyerekana kereka niba uri impumyi.”

Yabajije abari aho uburyo bwakoreshwa ngo ibivugwa aho bishyirwe mu bikorwa.

Ati “ Ni gute twahindura mu bikorwa ibi turi kuganira?Ni iki cyakorwa ngo abayobozi barusheho kubazwa inshingano zabo?”

Abari aho bagiye batanga ibitekerezo byabo maze bahuriza ko umuyobozi uteshutse ku nshingano ze yajya abibazwa, bamwe ndetse batanga ibitekerezo ko abayobozi bakuriye abatageze ku nshingano zabo kandi babashinzwe nabo bajya bahamwa, hakaba hari n’abifuje ko bajya bakatwa icya kabiri cy’umushahara wabo.

Umuyobozi udakorera abaturage ntacyo yaba amaze

Avuga ku makosa yagaragajwe, Perezida Kagame yasabye aba bayobozi ko bagombye kwerekana itandukaniro n’ibyabaye mu myiherero yashize.

Yabajije abayobozi ati “Kuki mudashishikajwe no gukorera abaturage ngo mubateze imbere? Mwarize, ariko se kuba mwarize, mufite amashuri bimariye iki, bifasha iki Abanyarwanda? Niba udakora icyo baguterejeho, udasohoza inshingano zawe, ayo mashuri yawe ntacyo amaze. Kuba umuyobozi nta kindi bivuga uretse gukorera abaturage, guharanira kubateza imbere. “

Yatanze urugero ku bayobozi b’uturere agira ati “ Meya ni umwe mu bagomba gukorera abaturage mu nyungu zabo. Ntabwo uri Meya mu gihe wikoreza umutwaro abaturage uyoboye.”

Aha yavuze ko kuba umuyobozi atari uguhabwa icyangombwa kikuranga ngo nurangiza udamarare ngo wabaye we ahubwo ko ari ugukorera abaturage.

Ku bayobozi bagaragayeho amakosa arimo kwigwizaho imitungo y’ibya rubanda, Perezida Kagame yavuze ko batazihanganirwa.

Ati “ Kwiba ibya rubanda ni icyaha. Ubutabera bugomba kubahirizwa, ibi ntitubishidikanyaho. Ntidukwiye kurebera abayobozi babangamira abaturage cyangwa batwara ibyagombaga kubateza imbere, bagomba kubibazwa n’ubutabera.”

Yaburiye abayobozi kwirinda gusuzbiza ko ibibazo bimaze igihe kinini bahawemo inshingano, babyizeho cyangwa ko barimo kubyigaho, cyangwa ko bagiye kubyigaho, ahubwo ko bagakwiye kuba babikora mu gihe cyabyo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages