00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwunganizi wa Dr Léon Mugesera yivanye mu rubanza

Yanditswe na

Evariste Twagirayezu

Kuya 29 September 2015 saa 09:48
Yasuwe :

Kuri uyu wa kabiri ubwo urubanza rwa Dr Léon Mugesera rwagombaga gukomeza mu rukiko rukuru rwa Kigali, ntirwabashije gukameza, kuko umwunganizi we mu mategeko Me Jean Félix Rudakemwa atagaragaye mu rukiko.

Uyu mwunganizi yandikiye urukiko tariki ya 28 Nzeli uyu mwaka, arumenyesha ko atazagaruka mu rubanza, mu gihe akiri mu mishyikirano na Minisiteri y’ubutabera ku gihembo ahomba guhabwa.

Iyi baruwa ya Me Rudakemwa, yaje ikurikira iy’uwo yunganira Dr Mugesera, yanditse ku itariki 26 Nzeli 2015 asaba ko urubanza rwasubikwa , ku mpamvu z’uko yarwaye ntabone umwanya wo gutegura urubanza.

Kuri izi baruwa zose, urukiko rwasabye Dr Léon Mugesera kugira icyo azivugaho, mu ijwi risaraye asubiza ko ntacyo yabasha kuvuga atunganiwe.

Urukiko rwahise rubaza ubushinjacyaha icyo buvuga kuri izi nyandiko, butangira buvuga ko Dr Mugesera n’umwunganizi we buri gihe bashakisha impamvu zo kudindiza urubanza. Bwabwiye urukiko ko busanga uku kwivana mu rubanza kwa Me Rudakemwa, ari ugusuzugura urukiko, ngo kuko atatinyuka kwivana mu rubanza atabibwiye uwo yunganira, ibi bukabifata nko kutavugisha ukuri cyangwa kutubaha uwo yunganira.

Bwakomeje bwereka urukiko ko imishyikirano ivugwa hagati ya Me Rudakemwa na Minisiteri y’ubutabera ntayiriho, ngo kuko banze kuzuza ibyo basabwe na Ministeri, ibisobanuye ko nta bufasha bari bakeneye.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku mabaruwa anyuranye, Ministeri y’ubutabera yabandikiye ( Me Rudakemwa n’uwo yunganira), ibamenyesha ko mu gihe cyose batazuzuza impapuro zisaba ubufasha zashyizweho n’iyi Minisiteri, batazabuhabwa, bikazaba bivuze ko batabushaka.

Muri izi baruwa, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko iziheruka Me Rudakemwa yandikiye Ministeri y’ubutabera tariki ya 04 Mata 2015, igisubizo cyayo gisinyweho na Minisitiri Johnston Busingye kigatangwa ku ya 24 Kamena 2015, kivuga ko banze kuzuza ibisabwa ngo bahabwe ubufasha, mu gihe batarabikora batazabuhabwa.

Ubushinjacyaha bwanzura, bwabwiye urukiko ko izi mpamvu nta shingiro zifite, ko nta gikwiye guhagarika urubanza; busaba ko urukiko rwafata icyemezo rugakomeza.

Dr Mugesera yabwiye urukiko ko nubwo adashobra kuburana atunganiwe, ko agifite abavoka be yemera kandi yizeye, ko nta numwe wamusezeyeho. Ni abavoka batatu yavuze, harimo umunyacanada umwe, umunyakenya n’umunyarwanda ariwe Me Rudakemwa. Dr Mugesera yanagarutse kuri aya mabaruwa, abwira urukiko ko ikibazo cy’umwunganizi we agifitanye na Minisiteri y’ubutabera, atagifitanye n’ubushinjacyaha.

Nta cyemezo cyafashwe kuri izi ngingo zose, kuri uyu wa gatatu urukiko ruragitangaza. Ese urukiko rurafata icyemezo cy’uko urubanza rukomeza, ese hazategerezwa mu gihe kitazwi ibizava mu mishyikirano hagati ya Me Rudakemwa na Minisiteri y’ubutabera ? Igisubizo kuri ibi kizatangwa n’urukiko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages