Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 21 rizasozwa ku wa 24 Ugushyingo 2018.
Rihuza abahanzi, abategura ibitaramo, abafasha abahanzi kumenyekana, abanyamakuru n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki biganjemo abo ku mugabane wa Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.
Riri kubera mu murwa wa Rabat muri Maroc, ku nshuro yaryo ya gatanu.
Mu kiganiro na IGIHE, Jean Pierre Kalonda uzwi nka Jippe waserukiye u Rwanda, yavuze ko iri serukiramuco nta muhanzi wo mu Rwanda waryitabiriye, ariko ari umwanya mwiza yifuza ko n’abahanzi bazajya bagaragaraho.
Akomeza avuga ko hari abahanzi nyarwanda bagerageje gusaba kuryitabira ariko ntibikunde.
Kalonda yavuze ko nk’Umunyarwanda uriyo ahagarariye igihugu, ari gukora ibishoboka byose ngo nibura agire abahanzi bakomeye n’abajyanama babo aganira nabo ku buryo bazaza mu Rwanda.
Ati “Naganiriye n’abantu bo muri Côte d’Ivoire tuvugana uko bazaza gutaramira mu Rwanda mu 2020, kandi Visa For Music ni iserukiramuco rinini cyane rihuriramo abantu benshi bafite aho bahurira n’umuziki ku buryo nizera ko kuba najemo hari inyungu bizagira k’u Rwanda by’umwihariko mu kuzamura umuziki nyarwanda.”
Umwaka ushize u Rwanda rwari rwahagarariwe muri iri serukiramuco rya Visa For Music na Murigande Jacques uzwi ku izina rya Mighty Popo, wari watumiwe nk’Umuyobozi w’Ishuri ryigisha umuziki mu Rwanda ryahoze ku Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga , akaba n’umuyobozi utegura iserukiramuco rya Kigali Up.
Jean Pierre Kalonda asanzwe ategura ibitaramo, by’umwihariko ni we watangije iserukiramuco rya Huza Festival.
Amaze imyaka irenga itanu akorana n’abategura iri serukiramuco rya ‘Visa For Music’.
Akorana cyane n’abahanzi bakuze, abafasha mu gutegura ibitaramo no mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Abo yakoranye nabo harimo nka Jean Paul Samputu, Maréchal De Gaulle, wamenyekanye muri Orchestre Ingeri uba muri Canada n’abandi nka Mihigo François Chouchou n’abandi.
Andi mafoto y’iserukiramuco



















TANGA IGITEKEREZO