Ni igikorwa cyatangarijwe mu muhango wo gukangura no guhuza ibitekerezo hagati y’inzego zitandukanye zirimo iza leta na ba rwiyemezamirimo bafite imishinga bakoze yiganjemo iy’ikoranabuhanga, ku mugoroba wo ku wa 19 Gicurasi 2022, i Kigali.
Uyu mugambi watekerejwe mu gihe isi irimo isohoka mu cyorezo cya Covid-19 aho byagaragaye ko imishinga igaragaza udushya ari ngombwa by’umwihariko mu rwego rw’ikoranabuhanga rikemura ibibazo by’abaturage haba mu buzima, imirire, ubwikorezi, ubukerarugendo, ingufu, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.
Inzego za leta n’abikorera zizagirana ubufatanye mu guteza imbere imishinga y’urubyiruko muri Afurika. Kugira ngo ibyo bizagerweho hazakusanywa inkunga ya miliyari imwe y’amadolari mu myaka 10 azatera inkunga imishinga mito igera ku 1000 bikazasiga ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 100 buhindutse. Agaciro k’iyo mishinga kazaba kagera kuri miliyoni 100 z’amadolari.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije akaba n’Umuyobozi wa UNDP ku rwego rwa Afurika, Ahunna Eziakonwa, yavuze ko ikigamijwe ari ugukemura ibibazo byo kubura igishoro urubyiruko rushaka guhanga udushya ruhura na byo.
Yavuze ko ubushake bw’abantu bwo gutangira imishinga ishobora kuzana impinduka buba buhari ndetse bamwe bashobora kubona igishoro gito ariko kubona icyatuma umushinga muto ushobora kubyara uruganda bikaba ingorabahizi.
Ati “Turashaka kuziba icyo cyuho kigaragara muri iki gihe mu gutera inkunga y’amafaranga imishinga ikizamuka. Kuri UNDP urubyiruko ni icyiciro cya ba rwiyemezamirimo duhura na bo umunsi ku wundi mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere. Ni yo mpamvu dushaka kubagira abafatanyabikorwa bakomeye kubera ko bashoboye guhanga udushya mu mugambi w’iterambere.”
Mu bindi harimo kubafasha kwagura ibikorwa byabo no kubahuza n’amasoko arenze ayo mu bihugu bakoreramo.
Yakomeje agira ati “Abenshi muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko ntibabona urubuga rwiza bakoreramo. Baba bakeneye inkunga zirenze igishoro nk’ubujyanama, guhuzwa n’isoko n’abashoramari. Turashaka guhuza ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika n’isoko rusange rya Afurika. Ni umugambi washyiriweho Abanyafurika; niba uri rwiyemezamirimo ukiri muto hano mu Rwanda uzaguka, u Rwanda rukubere isoko rito, bityo uzaba ukeneye kugera ku yandi masoko muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Timbuktoo izatuma ibyo bishoboka.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yashimye UNDP yatangije uyu mugambi nyuma y’uruhare yagize mu gutera inkunga ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga.
By’umwihariko yavuze ko ibikorwa by’uyu muryango bigira uruhare mu kuzamura iterambere ry’urubyiruko, bikazakomeza kwaguka binyuze mu bikorwa bya Timbuktoo izaba ifite icyicaro gikuru cyayo mu Rwanda no muri porogaramu zizashyirwa muri za kaminuza, bifashe abanyeshuri guhanga ibintu bishya.
Biteganyijwe ko ibikorwa nyirizina bya Timbuktoo bizatangizwa umwaka utaha wa 2023. Uretse kuba u Rwanda ruzakira icyicaro cyayo ku rwego mpuzamahanga, rushobora no kugira icyicaro cy’ibikorwa byibanda ku rwego runaka. Hazatangizwa ibigo umunani by’icyitegererezo bizaba biri mu Mijyi ya Cairo, Cape Town, Dakar, Nairobi, Casablanca, Lagos, Accra na Kigali.
Amafoto: Munyakuri Prince


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!