Mu biganiro by’ihuriro ry’inama y’igihugu y’abafite ubumuga byo kuwa Gatanu tariki 21 Kanama 2015, abafite ubumuga bagaragaje ko hari imwe mu myuga bashobora, ariko itaritaweho muri gahunda y’igihugu ya “Hanga umurimo”.
Kimwe n’abandi banyarwanda gahunda ya Hanga umurimo imaze kwigisha imyuga itandukanye abafite ubumuga bagera kuri 786. Muri iyi gahunda biga amezi atatu gusa bagahabwa impamyabushobozi n’ibikoresho bibafasha kwihangira umurimo.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko muri gahunda ya ‘’Hanga umurimo’’ buri wese bamugenera ibyo yashobora kwiga no gukora bigendanye n’ubumuga afite, ariko abafite ubumuga bwo kutabona ntibajijinganyije kugaragaza ko umwuga w’umuziki bawushoboye nk’uko bigaragara henshi, ariko ukaba udahabwa agaciro ngo bawigishwe bawubyaze umusaruro nk’imwe mu mpano bibitsemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, yabijeje ko bazaganira n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) gisanzwe gifite ishuri ry’umuziki ku Nyundo, hakamenyekana ibyasabwa kugirango abafite ubumuga bwo kutabona nab o bawibigishwe.
Uhagarariye UNESCO mu Rwanda, Bernardin Rutazibwa, ntiyazuyaje gusaba abafite ubumuga gukora umushinga w’ishuri ry’umuziki, akabakorera ubuvugizi bakarihabwa.
Yanabagaragarije uburyo bateza imbere umwuga wo kuvugira inka no kuyobora ibirori bitandukanye nk’abasangizi b’amagambo (MC).
Yagize ati “Ntimuheranwe n’ubumuga bwo kutabona, ahubwo nimutwereke ko hari ibyo mubona. Muzakore umushinga muwumpe mbashakire ishuri ry’umuziki, mbigishe nibiba ngombwa mundushe.”
Abafite ubumuga bagaragaje impungenge z’uko bigishwa ariko ntihabeho gukurikiranwa ngo hamenyekane niba ibyo bigishijwe babibyaza umusaruro cyangwa ibikoresho bahawe batarabigurishije.
Umuyobozi wa NCPD, Ndayisaba akaba yaravuze ko mu masomo bigishwa harimo gukora no gucunga amakoperative. Ikindi ngo bahuzwa n’ubuyobozi bw’uturere bagakora nka koperative zizwi, zikorerwa ubugenzuzi.
Ikindi basabye ni ukongererwa igihe cyo kwiga kuko hari abo amezi atatu arangira bataramenya neza ibyo bigishijwe.



















TANGA IGITEKEREZO