00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNHCR yanyomoje ibyanditswe na Jeune Afrique ku mpunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 April 2017 saa 07:58
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko inkuru iherutse kwandikwa na Jeune Afrique, ivuga ko uyu muryango wananiwe kumvikana n’u Rwanda ku bijyane no gucungira umutekano impunzi n’Abarundi ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Ku itariki ya 17 Mata 2017, nibwo iki kinyamakuru cyasohoye inkuru yavugaga ko UNHCR imaze amezi 14 itegereje igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda ku bijyanye n’uburyo bwo kurushaho gukaza umutekano mu nkambi ziri mu Rwanda.

Iyi nkuru yakomezaga ivuga ko mu ntangiriro za 2016, aribwo abayobozi b’u Rwanda bashinjwe gufata impunzi z’Abarundi bakazishyira mu mutwe w’abarwanyi ugamije kurwanya ubutegetsi bwa Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, ari nabyo byatumye UNHCR isaba ko hashyirwaho uburyo bwo gukaza umutekano mu nkambi.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru ku wa 21 Mata 2017, Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, Dr. Saber Azam, yavuze ko yaba ibyanditswe cyangwa ifoto yakoreshejwe byose nta na kimwe kigaragaza ukuri.

Ati” Ndakosora mvuga ko imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda na UNHCR, ari imwe mu ihagaze neza ishobora kubaho mu bikorwa by’ubutabazi. Mushobora kujya mu Nkambi ya Mahama, mukareba ibyakozwe, muzabasha kubona ko ibintu nka biriya bidashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye no gukorana mu bwumvikane.”

Yakomeje avuga ko abanyamakuru bifuza gukora inkuru bajya babanza gusura inkambi zitandukanye z’impunzi bakareba ibyakozwe n’ukuri ku bihabera mbere yo kwandika ibyo biboneye.

Mu Rwanda habarizwa impunzi zigera ku 164 561, muri bo 81 540 ni Abarundi bahunze imvururu zatangiye muri Mata 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu yaje no kwegukana binyuze mu matora.

Ibibazo bya politiki byaturukaga kuri izi mpunzi byatumye muri Gashyantare umwaka ushize, Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko igiye gutangira gukorana n’abafatanyabikorwa mu muryango mpuzamahanga hagamijwe gushaka uburyo buteguwe neza kandi bunoze bwo kwimurira impunzi z’Abarundi mu kindi gihugu, gusa uyu mugambi nturagerwaho bitewe n’uko abo u Rwanda rwasabye kwakira izi mpunzi batararuha igisubizo.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rukurikiza inshingano zarwo mu kurinda no kwita ku mpunzi, ariko ngo ikigaragara mu Karere k’Ibiyaga bigari ni uko kuguma kw’impunzi mu gihugu cyegeranye n’icyo zaturutsemo bigira ingaruka zigaragara ku mpande zombi.

Dr Saber Azam yavuze ko ibyatangajwe na Jeune Afrique ari ibinyoma byambaye ubusa/Ifoto: The New Times

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .