00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNILAK yahagaritse abakozi bose kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 May 2020 saa 02:15
Yasuwe :

Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti (UNILAK), yatangaje ko ishingiye ku cyemezo cya leta y’u Rwanda, cyo guhagarika amashuri nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ibaye ihagaritse abakozi bayo bose.

UNILAK ifashe iki cyemezo nyuma y’uko inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, yafashe imyanzuro irimo uvuga ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Mu itangazo iyi Kaminuza yasohoye, rivuga ko ibyakozwe bishingiye ku bibazo by’ubukungu ikigo kirimo bitewe n’uko nta mafaranga y’ishuri yinjira mu kigega, igihe abanyeshuri bataremerwa gusubira mu mashuri.

Kaminuza ivuga ko “Dushingiye kuri ibi byavuzwe haruguru, ubuyobozi bwa UNILAK bubabajwe no kumenyesha abakozi bose ba UNILAK ko amasezerano y’akazi bari bafitanye na Kaminuza asubistwe guhera tariki 4 Gicurasi 2020, kugeza igihe leta y’u Rwanda izatangaza ko amashuri na za Kaminuza bifunguwe.”

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari, Richard Niyonkuru, rivuga ko “Kubera ibihe turimo bibuza ingendo zitari ngombwa, aho bishoboka umukozi azagezwaho urwandiko rwe binyujijwe ku ikoranabuhanga, uwo bitazashoboka kubona urwo rwandiko hifashishijwe ikoranabuhanga, ashobora kurufata ku muyobozi ushinzwe abakozi.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana abakozi bose bareba n’icyemezo cyo gusubikwa kw’amasezerano yabo y’akazi.

Ku rundi ruhande Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yiteguye gufatanya n’ibigo by’amashuri yigenga, kugira ngo abarimu bakomeze gufashwa kubaho muri ibi bihe batarimo gukora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yagize ati “Abo mu mashuri yigenga nibo ntekereza ko bagize ikibazo cyane muri ibi bihe, ibi turanabizi kuko abenshi baratwandikiye abandi baraduhamagara. Icyo twavuga ni uko hari ikigega leta yashyizeho cy’abikorera bari mu mirimo y’ubucuruzi n’ibindi, by’umwihariko rero n’amashuri yigenga yemerewe kuba yajya gusaba ubufasha muri icyo kigega.”

“Twifuza ko basaba iyo nkunga kandi tuzanabibafashamo aho bishoboka, ariko icyo dushaka ni uko ubwo bufasha bazabwerekeza mu gufasha cyane cyane abarimu babo, tuzabikurikirana kuko aya ni amashuri adufasha kwigisha, tuzakurikirana ku buryo ushaka ubuvugizi bwihariye twamufasha.”

Gusa avuga ko na none uwari usanganwe ibibazo mbere y’uko iki kibazo cya Coronavirus cyaduka, adashobora kugenda ngo avuge ko ashaka gufashwa, keretse wawundi wari ufite aho ageze ariko akaba yaragizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Kaminuza ya UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventisiti. Ifite amashami i Kigali, i Nyanza na Rwamagana.

UNILAK ifite amashami i Kigali, i Nyanza na Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages