00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNILAK yahaye impamyabumenyi 700 barangije amasomo (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 December 2018 saa 09:40
Yasuwe :

Abanyeshuri 39 basoje icyiciro cya gatatu (Masters) na 661 basoje icyiciro cya kabiri muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti (UNILAK), bashyikirijwe impamyabumenyi zabo, bashimangira ko ubumenyi n’indangagaciro bavomye muri iyi kaminuza ari ishingiro ry’icyizere bajyanye ku isoko ry’umurimo.

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2018, i Kigali ku cyicaro cy’iyi kaminuza habereye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 700 basoje amasomo. Barimo 422 bigiraga i Kigali; 156 bigiraga mu ishami riri i Nyanza mu Majyepfo na 83 basoreje mu ishami riri i Rwamagana mu Burasirazuba na 39 basoje icyiciro cya gatatu (Masters).

Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko abarangije muri iyi kaminuza bahawe ubumenyi bufite ireme, ku buryo abazashaka imirimo cyangwa abazayihangira, bose bafite ibyatuma bateza imbere imibereho yabo n’igihugu.

Yakomeje avuga ko uretse ubumenyi butangirwa muri iyi kaminuza n’ibikoresho bifasha abanyeshuri nka laboratwari y’ubuhinzi n’ubworozi ishobora gupima amazi n’ubutaka, hari abayirangizamo bahabwa amahirwe yo kujya kongera ubumenyi mu Bushinwa.

Ati “Iri shuri rifite ubufatanye n’igihugu cy’u Bushinwa aho bamwe mu banyeshuri barangiza kwiga hano bahabwa amahirwe yo kujya gukomeza amasomo yabo muri iki gihugu.”

Dusabe Hyacinthe wahawe impamyabumenyi mu icungamutungo yabwiye IGIHE ko ubumenyi, ubunyangamugayo n’indangagaciro za gikirisitu ari bimwe mu byo yavomye muri iyi kaminuza kandi yiteguye kubijyana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ntabwo ari ukwiga gusa hari indagagaciro zigufasha hanze nko kuba wapiganwa ku isoko ry’umurimo, ikindi kandi hano dufite indagagaciro za gikirisitu no gukorana ubunyangamugayo. Rero ubumenyi n’ubuhanga ndabufite, nsohotse neza.”

Sabiti Yvan urangije mu ishami ry’amategeko we yavuze ko UNILAK yabatumaga kuyihagararira mu bikorwa bitandukanye, byabafashije kugira ubunararibonye.

Ati “Nkanjye wigaga amategeko hari ibikorwa twakoraga byo gufasha abaturage mu bijyanye n’amategeko, nkeka ko ibyo ari ibitanga icyizere cy’uko ntazavuga ngo ndangije amashuri mbuze akazi kuko nari naratangiye kugakora.”

Kaminuza ya UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventisti, itanga amasomo ari ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mashami y’Ubukungu, Ibidukikije, Amategeko n’Ikoranabuhanga. Aya masomo atangirwa ku mashami yayo ya Kigali, Nyanza na Rwamagana.

Ubu ifite abarimu babifitiye ubumenyi kuko za 40% bafite impamyabumenyi z’ikirenga, PhD, ndetse ubuyobozi buvuga ko mu 2020 bazaba bagera kuri 80%. Ni ku nshuro ya 12 UNILAK ishyira ku isoko ry’umurimo abahanga bayirangijemo mu mashami atandukanye.

Ababyeyi n'abo mu miryango y'abahawe impamyabumenyi bari bitabiriye ibi birori
Abanyeshuri babaye indashyikirwa bahawe ibihembo bitandukanye
Muri uyu muhango, UNILAK yerekanye abarimu bashya iherutse kunguka bafite Impamyabumenyi z'Ikirenga, PhD
Abayobozi bakuru ba UNILAK na Senateri Nkusi Laurent wari umushyitsi mukuru mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku bagera kuri 698
Abarangije amasomo bishimiye urwego bagezeho kubera UNILAK
Akanyamuneza kari kose ku barangije amasomo
Ku cyicaro cya UNILAK mu Mujyi wa Kigali ahabereye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi
Pasiteri Ezra Mpyisi ari mu bashinze iyi kaminuza, ageza ijambo ku barangije amasomo\
Senateri Nkusi Laurent yasabye abasoje amasomo guhanga imirimo aho gutegereza aho bazasaba akazi
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushinjacyaha rishinzwe gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Siboyintore Jean Bosco yari yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi muri UNILAK
Umuyobozi wa ULK, Dr. Sekibibi Ezechiel nawe yari yitabiriye ibi birori
Uwari uhagarariye abasoje amasomo muri UNILAK yashimangiye ko ubumenyi bavomye muri iyi kaminuza bubaha icyizere ku isoko ry'umurimo

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages