Ni ubutumwa baherewe mu muhango ubaye ku nshuro ya 17 wabereye mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza, kuri uyu 15 Kamena 2023.
Witabiriwe na Senateri Prof. Kanyarukiga Ephrem, Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Prof. Butera Alex, abandi bayobozi n’abakozi ba UNILAK, abafatanyabikorwa bayo, abahawe impamyabumenyi, inshuti n’abo mu miryango yabo.
Senateri Prof. Kanyarukiga Ephrem yasabye abasoje amasomo kuzagira indangagaciro aho bazajya hose.
Ati ‘‘Izi ndangagaciro mwakuye muri iyi kaminuza, mugomba kubiharanira ntizizasubire inyuma. N’abababona babigireho (…) umuntu umwe aba umusemburo w’abantu benshi nabi cyangwa neza, turizera ko mwebwe muzaba umusemburo uzana impinduka nziza’’.
Abagera kuri 65% by’abasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ni igitsina gore, na ho 35% ni ab’igitsina gabo. Ni mu gihe 71% basoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza ari ab’igitsinagbo, naho 29% bakaba ab’igitsinagore.
Nubwo ab’igitsina gore basoje icyiciro cya gatatu ari bake, Kubwayo Fidéline ugisoje mu Ikoranabuhanga yibukije abagore n’abakobwa batinya iki cyiciro ko na bo babigeraho.
Ati ‘‘Ni ibintu bishoboka! Ibyo umugabo yakora n’umugore yabikora. Igihe cyose ufite intego ushobora kubikora kandi ukabikora neza’’.
Harerimana Jean Claude wasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ibaruramari, yavuze ko yishimiye igihembo cya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yahawe na Cogebanque.
Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Prof. Ngamije Jean, yifurije amahirwe masa abasoje amasomo, abasaba kuzakoresha ubumenyi n’ikinyabupfura bakuye muri UNILAK bakajyana impinduka nziza ku isoko ry’umurimo, anifuriza ihirwe abazakomeza kwiga.
Ati ‘‘Turi hano uyu munsi kubwo guha agaciro akazi kadasanzwe kakozwe n’abanyeshuri bacu, tubifuriza amahirwe masa, tunabohereza ngo mujye gutera indi ntambwe mu buzima bwanyu’’.
Prof. Ngamije yibukije abasoje amasomo ko umuryango mugari ubategerejeho ibisubizo mu kuwuzanamo impinduka nziza, abazabona akazi bakagakora neza mu mucyo.
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi kandi wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo no guhemba abagize amanota menshi, igikorwa cyagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa ba UNILAK batandukanye.
UNILAK yatangiye mu 1997, ikaba kugeza ubu yigamo abanyeshuri baturutse mu bihugu 17. Imaze gutanga impamabumenyi ku banyeshuri 14.018 bayisorejemo amasomo barimo 13.279 bo mu cyiciro cya kabiri na 739 bo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Yakira abiga muri porogaramu y’amanywa, iya nimugoroba ndetse no mu mpera z’icyumweru, abiga mu Ishami rya Rwamagana n’irya Nyanza bakaba baranashyiriweho amacumbi aborohereza kwiga baba ku ishuri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!