Ku nshuro ya 11 iyi kaminuza itanze impamyabumenyi, aho abasoje amasomo barimo abakurikiye amashami y’Ubukungu n’Icungamutungo, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi mu bya mudasobwa, Kubungabungabunga Ibidukikije n’y’Amategeko.
Abanyeshuri 189 ni bo bahawe impamyabumenyi mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree), abandi 17 bahabwa iz’Icyiciro cya Gatatu ( Master’s Degree). Muri bo uko ari 206, abagore ni 133, mu gihe abagabo ari 73.
Mukeshimana Immaculée wasoje amasomo mu by’Ubukungu n’Icungamutungo, yavuze ko nk’umugore, iturufu yakoresheje ari ukutitinya no kutitwaza inshingano z’urugo, kuko kuba umubyeyi abibona nk’ibanga ryo kudasamara mu by’isi bibera inzitizi abakiri bato.
Yagize ati “Ndashimira Imana kuko mu myaka umunani namaze nta kazi mfite yewe nta n’icyizere cyo kuziga Kaminuza ariko ubu nasoje icyiciro cya kabiri n’amanota ya mbere mu bo twiganye. Ni urugendo rutari rworoshye nk’umubyeyi w’abana babiri kuko nabifatanyaga n’inshingano z’urugo.”
Umunya-Kenya Otieno Kennedy Abuya uri mu babaye indashyikirwa mu Ishami ry’Amategeko, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu buteza imbere uburezi muri rusange.
Yagize ati “Birakwiye ko Afurika n’u Rwanda by’umwihariko tugira impuguke mu by’amategeko, dufasha mu bijyanye n’ubushakashatsi bugendanye n’igihe tugezemo. Tugomba kugira uruhare mu mishinga y’itegurwa ryayo kugira ngo mu gihe azemezwa azatange igisubizo ku bibazo by’abaturage cyane ko menshi yashyizweho mu gihe cy’abakoloni.”
Yagaragaje ko mu kugena uburyo amategeko avugururwa, za kaminuza ziyigisha zikwiye kubigiramo uruhare.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri iyi Kaminuza, Dr Rutamu Augustine, yasabye abasoje amasomo kugira uruhare mu kubaka igihugu bihangira imirimo.
Yagize ati “Dufite icyizere ku hazaza h’aba barangije kuko n’ababanjirije bakora ahandi kandi bakora neza, ikindi gishimishije n’uburyo bwizewe abasoza amasomo baba barakozemo imenyereza mwuga, kandi nabwo bakitwara neza.”
Muri uyu muhango kandi UNILAK yanatangije gahunda yo gutanga impamyabumenyi kabiri mu mwaka ku basoje amasomo mu byiciro bitandukanye mu mashami yayo yose arimo irya Kigali, Nyanza na Rwamagana.
Abasoje amasomo bigaga muri porogaramu y’abatangira ishuri muri Werurwe buri mwaka, kuri iyi nshuro abarangije bakaba ari abitiriwe icyiciro cya ‘Werurwe 2017’.
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza, HEC, Dr. Muvunyi Emmanuel, yavuze ko bitewe n’uburyo UNILAK ihagaze, nta gushidikanya ko ubumenyi abarangije bahashye buzafasha benshi ku isoko ry’umurimo no kwihangira ibikorwa bizabafasha gutera imbere.
Yagize ati “Turashimira Kaminuza ya UNILAK kuba yarashyize umwete mu gutegura itsinda ry’abarimu bayo bwite kandi bashoboye, mu rwego rwo kubahiriza amahame ajyanye n’umubare n’ubushobozi bw’abarimu, ugereranije n’umubare w’abanyeshuri buri mwarimu agomba kwitaho no gukurikirana.”
Dr Muvunyi yasabye izindi Kaminuza ziganjemo izigenga kongera ubushobozi bw’abarimu n’imibare iteganijwe n’amabwiriza agenga uburezi no kugena uburyo buhoraho bwo kubumbatira ibikoresho amashuri akenera, hirindwa ko habaho kugongana mu igenzura rikorwa na HEC muri za kaminuza.
Yanasabye ko n’izindi kaminuza zakwigira kuri UNILAK ku kwihaza mu barimu n’ibikoresho.
UNILAK yari isanzwe itanga amasomo mu byiciro bibiri by’ingenzi, harimo abatangira amasomo yabo muri Werurwe, abandi muri Nzeri, ariko ibirori byo guhabwa impamyabumenyi byaberaga rimwe habayeho gutegerezanya, ariko ubu buri porogaramu ikazajya isoza ukwayo.
Dr Rutamu Augustine yavuze ko bishimiye gutangiza ubu buryo bwo gukora ibirori by’abasoza amasomo inshuro ebyiri kandi yizeye ko bizakomeza nta kabuza.



















TANGA IGITEKEREZO