00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda zigiye gushimirwa

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 27 October 2015 saa 04:17
Yasuwe :

Ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Umuryango Unity Club washyikirije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda yo gutoranya Abarinzi b’igihango mu rwego rwo kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatangijwe na Leta y’u Rwanda.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi babanje kubaza ikizagenderwaho hatoranywa abo barinzi b’igihango n’icyo bisobanuye ndetse niba hari n’igihembo bateganyirijwe.

Umuyobozi wungirije wa Unity Club, Monique Nsanzabaganwa yavuze ko aba barinzi b’igihango bazatoranywa kuva ku rwego r’akagari, umurenge, akarere, ku rwego rw’igihugu ndetse no mu Banyarwanda baba mu mahanga basize bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda.

Aba barinzi bazatoranywa hagendewe ku bikorwa byabo by’indashyikirwa mu kubanisha neza abanyarwanda, harimo gusigasira ubumwe n’ubwiyunge nk’igihango cy’Abanyarwanda.

Ikindi kandi ngo nta gihembo cy’amafaranga kibateganyirijwe ahubwo ni uguhabwa umudari n’ibyemezo by’ishimwe.

Nsanzabaganwa yagize ati ” Hari Abanyarwanda babaye indashyikirwa mu kutivanga muri Jenoside, abateye intambwe mu kubabarira ababahemukiye, harimo ababashije gusaba imbabazi bagahinduka bahindutse,…. Bitewe n’ibi bikorwa byabo, aba ni Abarinzi b’igihango[…]”

Yanongeyeho ko iyi gahunda ije kuzuza iya Ndi Umunyarwanda yari isanzwe mu rwego rwo kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana yavuze ko iyi gahunda izafasha buri munyarwanda mu kurinda igihango cy’ubumwe n’ubwiyunge nk’inshingano ze.

Umurinzi w’igihango uzatoranywa, ni umunyarwanda cyangwa se umunyamahanga waranzwe kandi agakomeza kurangwa muri rusange n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kuba inyangamugayo urangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane; kwiha agaciro no kuba yaragize uruhare mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside na Jenoside ubwayo.

Tariki ya 31 Ukwakira 2015, mu gikorwa cy’umuganda rusange mu duce dutandukanye tw’u Rwanda hazaba igikorwa cyo gutoranya muri buri kagari Abarinzi b’igihango, nyuma bigere ku rwego rw’umurenge n’akarere; naho tariki ya 6 Ugushyingo 2015 mu ihuriro rya Unity Club ubwo hazaba hatangizwa icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge hazahembwa Abarinzi b’igihango 17 ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi wungirije wa Unity Club, Monique Nsanzabaganwa na Perezida wa Komisiyo y'ubumwe n'Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana
Gahunda yo gutoranya abarinzi b'igihango yagejejwe mu nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages