Ni igikorwa cyatangijwe mu 2021, mu rwego rwo kurushaho gukundisha abakiri bato kwiyumvamo indangagaciro ya Ndi Umunyarwanda hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda umurage tugomba guharanira, gusigasira no kwimakaza”.
Uyu mwaka amarushanwa yatangiye muri Nyakanga 2022 ku rwego rwa za Kaminuza n’amashuri makuru hakazamuka umunyeshuri wa mbere ujya guhagararira ishuri ku rwego rw’igihugu.
Aya marushanwa yari mu byiciro bibiri ari byo icyiciro cyo kuririmba n’imivugo. Aho abarushanwa bagombaga guhanga ibihangano bigamije gushishikariza abandi indangagaciro ya Ndi Umunyarwanda.
Muri buri cyiciro hahembwe batatu bahize abandi mu manota, aho mu bigenderwaho ari ubutumwa bwihariye bw’igihangano, umwimerere, ubuhanga mu buvanganzo no kuba gisusurutsa.
Ni Kaminuza 13 zahagarariwe muri aya marushanwa zirimo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Rukara, Busogo, Nyagatare, Kaminuza yigenga ya UTAB, UNILAK, Kibogora Polytechnic, ICK, University Catholique du Rwanda, Ines Ruhengeri, IPRC Musanze, Karongi na IPRC Tumba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Iyamuremye Regine, yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu gushyira urubyiruko mu murongo wo kugira uruhare mu komora ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko umusaruro w’aya marushanwa ari uko urubyiruko rwungutse ubumenyi kuri Ndi umunyarwanda no kubusangiza bagenzi babo.
Ati “[Urubyiruko] Rwahawe urubuga bagaragaza ibyo bitekerezo kuri Ndi umunyarwanda ndetse bagaragaza ko ari icyomoro cy’ibikomere by’amateka ndetse bashobora no kwiga indangagaciro zibafasha kwishakamo ibisubizo.”
Visi Perezida wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri, Uwacu Julienne, yashimye buri wese wagize ubwitange muri iki gikorwa ndetse asaba uru rubyiruko gukomeza isezerano rwagiranye n’uyu muryango no kugeza kuri bagenzi babo ubumenyi bafite kuri Ndi Umunyarwanda.
Ati “Rubyiruko Bana bacu, nimwe mbaraga z’u Rwanda za none n’ejo, mugomba kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu no kwamagana uwashaka gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.”
Yavuze ko nk’uko amacakubiri yigishijwe imyaka myinshi yagejeje kuri Jenoside yasenye umuryango Nyarwanda, hakenewe ubufatanye no gushyira hamwe imbaraga mu guha ababyiruka impamba izabafasha kuba Abanyarwanda bazira amacakubiri no kubaka umuryango muzima kandi utekanye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Munezero Clarisse yagaragaje ko bishimira umusanzu aya marushanwa asigiye urubyiruko.
Yakomeje ati “Tunejejwe no kubana ubu buhanga bwabo tunishimira ko bafite ubuhangano buri mu buryo butandukanye. Urubyiruko ni zo mbaraga z’igihugu kandi akaba ari rwo Rwanda rw’ejo nishimiye kubona bafite ubumenyi kuri Ndi Umunyarwanda.”
Munezero yongeye kugaruka kuri gahunda y’itorero mu mashuri ifasha abakiri bato kurushaho kwiga indangagaciro za Ndi umunyarwanda no kwishakamo ibisubizo.
Yavuze ko binyuze muri gahunda y’amarushanwa ya Ndi umunyarwanda hashinzwe amatsinda atandukanye y’ubumwe n’ubudaheranwa muri izo Kaminuza ariko kandi bifuza ko iki gikorwa cyagezwa no mu mashuri yisumbuye.
Munezero yasabye ko ibihangano byakozwe muri aya marushanwa byatunganywa ku buryo byakoreshwa mu kwigisha Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko.
Umwe mu banyeshuri bitabiriye aya amarushanwa, Atuberumugisha Angelo, wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo yavuze ko bimusigiye ubumenyi bwimbitse kuri Ndi Umunyarwanda azasangiza abandi.
Ati “Nk’umwe mu bitabiriye aya marushanwa nsigaranye ubumenyi bwimbitse kuri Ndi Umunyarwanda nakuye mu bihangano bitandukanye bya bagenzi banjye ndetse n’ibiganiro byiza batugejejeho. Bidusigiye umukoro wo kuba umusingi mu kwimakaza iyi ndangagaciro mu rundi rubyiruko.”
Uko abanyeshuri bahiganwe
Muri buri cyiciro hahembwe abanyeshuri batatu bahize abandi, aho uwa gatatu yahawe ibihumbi 350 Frw, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 400 Frw mu gihe uwa mbere ari ibihumbi 450 Frw bikurikira ibyo bahawe ku rwego rwa Kaminuza bingana n’ibihumbi 300 Frw.
Mu Ndirimbo
Ku mwanya wa mbere haje itsinda rigizwe na Niyomwungeri Israel na Manizabayo Protogene
Ku mwanya wa kabiri ni itsinda rigizwe na Nimugire Kelia, Mugamage Olivier, Muhongerwa Queen (Ndi umunyarwanda) biga muri UR Busogo
Ku mwanya wa gatatu ni itsinda rigizwe na Nayituriki Dativa, Maniraruta Yves, Muyituriki Jeannette (Indirimbo Isano)
Imivugo
Ku mwanya wa mbere ni Kwizera Samuel wiga muri Kibogora polytechnic
Ku mwanya wa kabiri ni Umuhoza Nadine wiga muri IPRC Musanze ufite umuvugo yise “Umurage nk’uyu Narawutoye”
Ku mwanya wa gatatu ni Umuhoza Regine wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!