Mu 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye washyizeho ingingo 17 zikubiyemo intego zigamije kurwanya ubukene, kurengera ibidukikije ndetse no kuba mu 2030 abatuye uyu mubumbe bose bazaba bafite amahoro n’imibereho myiza.

Ni intego zigamije kurwanya ubukene, inzara, kwimakaza ubuzima n’imibereho myiza, guteza imbere uburezi bufite ireme n’uburinganire, kwimakaza isuku n’amazi meza, kugira ingufu ziboneye zo gukoresha mu mirimo itandukanye kugabanya ubusumbane n’ibindi.

UNESCO igaragaza ko kugira ngo izi ntego zigerweho bikwiye kugirwamo uruhare n’amashuri makuru na kaminuza byo hirya no hino ku Isi bihereye mu bihugu bikoreramo. Ibi aya mashuri azabikora binyuze mu guhindura imibereho n’ubukungu bw’aho akorera, ndetse no mu gutanga ubumenyi buzagira uruhare mu gukemura ibibazo Isi ifite.

Aha niho iri shami rya Loni ryakoze raporo igaragaza uruhare amwe muri aya mashuri makuru na kaminuza byatangiye kugira mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

UNESCO igaragaza ko “nubwo hari amashuri makuru na kaminuza byatangiye gutanga umusanzu mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, hagikenewe umusanzu wazo kugira ngo izi gahunda zirusheho kugera kuri buri wese.”

Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE) ni imwe mu zifite intego yo guhindura imibereho ya sosiyete zakorewe ubu bushakashatsi. Hirya no hino ku Isi habarirwa amashuri makuru na kaminuza birenze ibihembi 20 byihaye iyi ntego.

UNESCO yagaragaje ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere amashuri makuru na kaminuza bikwiye kwibanda ku gutanga ubumenyi mu miyoborere kandi mu buryo butazamo ubusumbane.

Kugira ngo ibi bigerweho yagaragaje ko hakenewe guhindurwa uburyo bw’imyigishirize hakibandwa cyane ku kumva neza ibibazo biri muri sosiyete. Kuri kaminuza zigisha ibijyanye n’ubuvuzi ibi ngo bizatuma zishyira ku isoko abaganga bafite ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima n’ubuyobozi ku buryo bazabafasha guhangana n’ibibazo biri imbere.

Iri shami rya Loni ryagaragaje ko ibyo UGHE iri gukora biri muri uyu murongo, aho yahinduye uburyo bw’imyigishirize.

Ryakomeje rigaragaza ko “nubwo kaminuza nyinshi zibona ubumenyi mu miyoborere n’imicungire y’ibigo nk’ubwinyongera hejuru y’ibindi abanyeshuri baba bahawe, UGHE yo yamaze gushyira aya masomo mu nteganyanyigisho zayo, igamije gushyira ku isoko abantu baharanira kuzana impinduka rusange mu rwego rw’ubuzima.”

Mu byatumye UGHE ishyirwa kuri uru rutonde harimo kuba “itanga buruse ku banyeshuri bayigamo hagamijwe ko uburezi bugera kuri bose”.

Umusanzu mu byayihesheje amanota

University of Global Health Equity ifite gahunda yise Umusanzu, aho abanyeshuri biga muri iyi kaminuza basinyana nayo amasezerano avuga ko mu gihe bazaba barangije amasomo yabo bazamara imyaka iri hagati ya 6 na 9 bakorana na Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bigamije kugeza ubuvuzi ku batishoboye. Iyi gahunda igirwamo uruhare n’abanyeshuri baba barahawe buruse yo kwiga ku buntu.

Iyi kaminuza yashyizeho iyi gahunda ko itemera ko ubushobozi buke bw’umuntu budakwiriye kumubuza amahirwe yo kwiga ibijyanye n’ubuvuzi, ivuga ko gukuraho izi nzitizi z’ubukungu bizatuma haboneka abaganga benshi bazagira uruhare mu kugabanya icyuho kiri muri serivisi z’ubuvuzi.

UNESCO yatangaje ko iyi gahunda ya UGHE izatuma serivisi z’ubuvuzi zigezwa no kubatishoboye barimo n’impunzi.

Ikindi cyatumye iyi kaminuza ishyirwa kuri uru rutonde ni uko yakira abanyeshuri baturutse hirya no hino muri Afurika ibi ngo bizakemura ikibazo cy’abakora mu rwego rw’ubuzima cyamaze kugaragara kuri uyu mugabane cyane ko Afurika yihariye 27% by’ibyorezo byose biri ku Isi ariko ikaba ifite 1,7% by’abakora mu buvuzi bari hirya no hino ku Isi.

Dr Paul Farmer uri mu bashinze iyi kaminuza yabwiye RBA ko kuba iri kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga biri guturuka ku musanzu ukomeye u Rwanda rutanga mu mikorere yayo.

Ati “Ndatekereza ko UNESCO itibeshye, ese hari indi kaminuza nk’iyi ku Isi ? ntabwo irabaho, ese hari indi kaminuza nk’iyi muri Afurika, oya ntiraza, hari kaminuza nk’iyi mu bice by’icyaro muri Afurika oya, iyi kaminuza irihariye. Kuba UNESCO yarishimiye imikorere ya kaminuza n’uruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere rirambye ni ibintu nanye byanshimishije kandi byankoze ku mutima, navuga ko iyi ari intsinzi kuri kaminuza kuba ishimirwa muri ubwo buryo.”

Yakomeje avuga ko “ashimira u Rwanda kuba rwarabemereye kubaka kaminuza nziza”.

UGHE ikorera mu Rwanda kuva mu 2015, ikaba ifite ishami ry’i Kigali n’irya Butaro. By’umwihariko i Kigali hatangirwa amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’Ubuvuzi rusange (Global Health delivery).

Ishami rya Butaro ryatashywe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame muri Mutarama 2019.

Iyi kaminuza itanga ubumenyi bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa ari bumwe ndetse n’abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza.

Abarangiza muri UGHE bitezweho gutanga umusanzu mu kugera ku Ntego z'Iterambere rirambye
Abarangiza muri UGHE bitezweho gutanga umusanzu mu kugera ku Ntego z'Iterambere rirambye
UGHE itanga amasomo y'ubuvuzi, ishimirwa kuba ifasha n'abatishoboye kwiga
UGHE itanga amasomo y'ubuvuzi, ishimirwa kuba ifasha n'abatishoboye kwiga