Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo, Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayo bizaba tariki 18 Ugushyingo 2022 kuri Stade Nyagatare.
Iyi Kaminuza yatangaje ko buri munyeshuri yemerewe kuzana umuntu umwe gusa muri ibi birori byo guhabwa impamyabumenyi kandi bakaba barakingiwe byuzuye inkingo eshatu za Covid-19.
Ubuyobozi bwa Kaminuza nkuru y‘u Rwanda butangaza ko impamvu ibi birori bizabera i Nyagatare biri muri gahunda y’icyerekezo cya Leta cyo kugira amashami mu turere twose tw’igihugu.
Hari hashize iminsi abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda basaba guhabwa impamyabumenyi kugira ngo batangire kujya ku isoko ry’umurimo.
Muri Kanama 2021 nibwo UR iheruka gutanga impamyabumenyi ku basaga ibihumbi umunani bari bayisojemo amasomo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!