Umunyeshuri wishyurirwa na Leta ku nguzanyo ya Buruse, igenera ibihumbi mirongo itatu ku kwezi umunyeshuri mu gihe cyo kwimenyereza (stage), aya mafaranga akaba agomba gutangwa mbere yo gutangira uko kwimenyereza.
Aba banyeshuri bavuga ko bamaze imyaka ibiri batarahabwa ayo amafaranga, bakavuga ko ubushize bakoze iyo “stage” bapfundikanya ubushobozi, bakabona bayirangiza none bakaba bageze no mu gukora iya kabili nta faranga barahabwa, ibintu bavuga ko batazi icyabiteye.
Abavuganye na IGIHE, batashatse ko amazina yabo agaragazwa, bemeza ko kutabona aya mafaranga ari akarengane bakorerwa na Kaminuza y’u Rwanda kuko abiga mu yandi mashuri bayabona.
Umwe yagize ati “Twe tubona ari akarengane. Nk’ubu umwaka washize abigaga mu wa kane barayabonye twe ntitwayabona, abiga mu yandi mashami barayahabwa ariko twe batwatse nomero za konti umwaka ushira tutayabonye.”
Bahuriza ku ngaruka mbi bibagiraho mu myigire yabo kuko iyi “stage” ngo bayikorana inzara n’izindi nzitizi zikwiriye gukemurwa n’ayo mafaranga.
Umuyobozi ushinzwe imari muri Kaminuza y’u Rwanda Pudence Rubingisa avuga ko nubwo ari bo bari bafite gutanga aya mafaranga mu nshingano zabo bayatangaga bakurikije urutonde bahabwaga na za koleji, rugaragaza abayakwiye.
Akomeza asaba abanyeshuri kubaza muri koleji bigamo impamvu batabona ayo mafaranga kandi bayemerewe.
Ubuyobozi bushinzwe imari muri koleji ya Huye buvuga ko butazi impamvu aba banyeshuri bavukijwe uburenganzira bwabo kuko umwaka ushize inshingano zo gutanga aya mafaranga zari zifitwe na Kaminuza y’u Rwanda, bagatunga agatoki abayobozi b’ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho kudakurikirana imibereho y’abanyeshuri babo, icyakora ngo ntacyabemeza ko aba banyeshuri batayahawe.
Yongeraho ko ubuyobozi bw’ishuri aba banyeshuri bigamo ari bwo bwagombaga kuyabasabira mbere yuko bajya gutangira kwimenyereza umwuga.
Umuyobozi w’ishuri ry’Itangazamakuru n’itumanaho Njuguna Joseph, avuga ko iki kibazo atari akizi agashinja abanyeshuri kutagaragaza ikibazo bafite kuko ngo ntibagombaga gukora icyiciro cya kabili batarabona n’ay’icyambere.
Yagize ati “Ndatunguwe rwose mu cyumweru gishize nibwo hari abambwiye iki kibazo,kuri njye ni wa muco wo kudahanahana amakuru, ntibabimenyesheje,iyo babimbwira nari kubafasha nkuko buri gihe mbikora.”
Njuguna Joseph, Umuyobozi w’ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho avuga ko iki kibazo atari akizi, agashinja abanyeshuri kutagaragaza ikibazo bafite kuko ngo ntibagombaga gukora icyiciro cya kabili batarabona n’ay’icyambere.
Yagize ati “Ndatunguwe rwose mu cyumweru gishize ni bwo hari abambwiye iki kibazo, kuri njye ni wa muco wo kudahanahana amakuru, ntibabimenyesheje, iyo babimbwira nari kubafasha nk’uko buri gihe mbikora.”
Yongeyeho ko nubwo aba banyeshuri batinze kugaragaza iki kibazo, bagiye kugikurikirana niba ayo mafaranga ahari bakayahabwa.
Ikibazo cyo kutabona amwe mu mafaranga abanyeshuri baba bemererwa na Leta gikunda kugaragara ndetse bamwe bakarinda banarangiza batayabonye. Zimwe mu mpamvu zitangwa n’ababa bashinzwe kuyabagezaho ngo ni ukwibeshya ku myirondoro n’amakuru y’abo agenewe rimwe na rimwe ngo na nomero za konti batanze ngo zikibeshywaho, gusa hibazwa niba asubizwa muri Leta iba yayabageneye iyo batayahawe kandi bayafiteho uburenganzira.



















TANGA IGITEKEREZO