00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR-CE yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku nzitizi ziri mu burezi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 April 2015 saa 10:42
Yasuwe :

Abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Inderabarezi (ryahoze ari KIE) biyemeje gukora ubushakashatsi bufite ireme mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo igihugu gihura na byo cyane cyane mu burezi.

Ibi byavuzwe ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bumaze gukorwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata, 2015.

Abitabiriye iri murika ryahuje ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, abarimu ndetse n’abari bahagarariye ibindi bigo bifite ubushakashatsi mu nshingano zabyo bunguranye ibitekerezo ku buryo bagomba kwitabira gukora ubushakashatsi bugamije iterambere ry’i Gihugu.

Ubu bushakashatsi bukaba bugizwe n’ibihangano birimo ibitabo byanditswe n’abarimu ndetse n’abayobozi b’iyi Koreji bigamije cyane cyane kugaragaza zimwe mu nzitizi zikigaragara mu burezi, ariko kandi banakangurira abanyarwanda kw’itabira uburezi ndetse n’ingamba zafatwa mu gukemura ibibazo byugarije igice cy’uburezi mu Rwanda.

Afungura ku mugaragaro iri murika, umuyobozi w’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda Koleji Nderabarezi Prof. George Njoroge yatangaje ko abarimu ba Kaminuza ari bo ba mbere bafite uruhare mu iterambere ry’ u Rwanda.

Yongeyeho ko Kaminuza y’ u Rwanda yashyizeho amakoreji ayishamikiyeho mu rwego rwo kunononsora ibyo buri koreji yagenewe, bityo aboneraho kubwira abitabiriye ibiganiro ndetse n’imurika ko Koreji Nderabarezi igomba gufasha mu bushakashatsi bugamije kunganira politiki y’igihugu y’uburezi.

Yagize ati: “Abarimu bo muri iyi Koleji ni bo bagomba gufata iya mbere mu gusubiza ibibazo bigaragara mu burezi uhereye ku burezi bw’inshuke kugeza ku mashuri makuru.”

Prof. Njoroge yakomeje asaba abarimu bo muri Koleji Nderabarezi kuba maso kuko igihe cyose igihugu kizaba gihangayikishijwe n’abarimu bafite ireme riciriritse cyangwa se abarimu badafasha abanyeshuri mu iterambere igihugu cyifuza, Koreji Nderabarezi ni yo izabibazwa nk’ikigo gishinzwe kwigisha abarimu b’ingeri zose.

Prof. Wenceslas Nzabalirwa, umwe mu barimu muri Koleji Nderabarezi ndetse akaba amaze gukora ubushakashatsi butandukanye mu burezi yasabye abarimu bitabiriye ko batagomba guhora basoma ibihangano by’abandi gusa, ahubwo ko bagomba no gutera intambwe bakandika ibyabo.

Yavuze ko n’ubwo abarimu baba bakeneye kumenya ubushakashatsi bwagiye bukorwa kugirango biyungure ubumenyi, ariko ngo byakabaye byiza na bo bagize inkunga batanga mu ruhando rw’ubushakashatsi buba bukorwa.

Nzabalirwa yemeza ko Kaminuza y’u Rwanda ari cyo kigo cy’uburezi gitanga ubumenyi ku mubare mu nini w’abanyarwanda bityo akaba ari nta gitangaza ko ari na cyo kigomba gufata iya mbere mu gutanga umusanzu wo kubaka i Gihugu biciye mu bushakashatsi.

Iri murika ndetse n’ibiganiro byamaze umunsi byari bigamije gusobanurira ababyitabiriye ibice by’ingenzi bikwiye kwitabwaho mu gihe ubushakashatsi burimo gukorwa.

Byongeye byafashije ababyitabiriye kwerekana bumwe mu bushakashatsi abarimu bamaze gukora ndetse bishishikariza cyane cyane abarimu ko gukora ubushakashatsi biri mu nshingano zabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages