00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku bw’ubumenyi buke,350 bari barahawe impamyabumenyi bategetswe gusubira kwiga

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 17 February 2016 saa 04:23
Yasuwe :

Bamaze imyaka ine ku ntebe y’ishuri bizeye gusoza amasomo bakabona akazi, nyuma babwirwa ko badafite ubumenyi buhagije bwakabahesha;amarira yabo ashobora kwiyongera nyuma yo kumva ko bagomba gusubira kwiga amasomo agera kuri 30% ngo babone gukomorerwa kujya ku isoko ry’umurimo.

Hashize imyaka isaga 10 isomo ryigishwamo ibijyanye n’utunyabuzima duto cyane rizwi nka ‘Microbiology’ ritangiye kwigishwa mu hahoze ari KIST, ubu habaye Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Amarira ni yose ku banyeshuri bamaze gusoza amasomo mu byiciro bine kubera kubura akazi, bitewe n’ubumenyi budahagije bahawe, ngo babashe gukora muri Laboratwari (laboratories) zo mu mavuriro.

Icyo kibazo cyakomeye aho baje gusanga ibyo biga bijya guhura n’iby’abiga amasomo yerekeye Laboratwari mu yahoze ari KHI.

Ibyo bituma abasaga 350 bagomba gusubizwa ku ntebe y’ishuri ngo bige amwe mu masomo abafasha guhangana ku isoko ry’umurimo, kuko ingeri bajyamo kuri ubu zitajyanye n’ibyo bize.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko abize ‘Microbiology’ bakenerwaga muri za Laboratwari zo mu mavuriro kubera umubare muke w’abagombaga gukora ako kazi, ariko ko bagenewe gukora ubushakashatsi bwuzuzanya n’abakora mu rwego rw’ubuzima.

Ubwo Minisitiri w’Uburezi, Papias Musafiri Malimba yaganiraga na Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu mutwe w’Abadepite ku kibazo cy’abize ‘Microbiology’ bakabura akazi kubera ubumenyi budahagije, yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda yakemuye icyo kibazo ku buryo abakiri mu ishuri bazarangiza bamaze kwigishwa amasomo yose, abarangije bagakangurirwa gusubira kwiga.

Yagize ati “Ku barangije bari hanze batari kubona akazi, Kaminuza y’u Rwanda yongeyemo izindi nyigisho ku buryo izabongereraho ubwo bumenyi baburaga, n’abari mu mirimo kandi bazashishikarizwa kugaruka kuyiga kugira ngo bagere ku rwego abakoresha babo muri Laboratwari bifuza.”

Minisitiri Musafiri yavuze ko ku bakiri mu ishuri, baziga ayo masomo nta kiguzi batanze, ariko ku bamaze gusoza amasomo ngo hazabaho kumvikana harebwe icyakorwa.

Ati “Abari hanze birumvikana ko icyo basabaga Kaminuza yarakibahaye, ubwo nibagaruka hazarebwa buri muntu.”

Gusa ku batarabona akazi, Minisitiri yizeza ko hazabaho kumvikana na Kaminuza y’u Rwanda icyo babafasha ngo buzuze ubumenyi babura, kandi bagahita bahabwa icya ngombwa cyemeza ko bayize.

Mineduc ntiyerura ngo yemeze ko uwize umushinga w’ibyigishwa muri ‘Microbiology’ yibeshye, ahubwo ivuga ko impinduka zihora mu miterere y’Isi zituma hari ibyo bateganya bigahindagurika ariko ko bazajya bahora babisuzuma.

Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, Depite Nyirahirwa Veneranda, yavuze ko habaye intege nke mu gutegura ibigize amasomo atangwa mu ishami rya Microbiology, bityo asaba Mineduc kujya ibanza kwiga neza ku isomo n’ibirigize mbere yo kuritangiza mu ishuri.

Amasomo yigishwa mu ishami rya Microbiology atandukanye n’ayo muri Biomedical Laboratory Sciences ku kigero cya 30%, bityo abazagaruka kwiga bazasubiramo agera ku munani.

Minisitiri w'Uburezi, Papias Musafiri Malimba avuga ko abazagaruka baziga 30% by'amasomo yari asigaye

Amasomo yigishwa muri ‘Microbiology’ azahuzwa n’ayigishwa muri Biomedical Laboratory Sciences

Minisitri Musafiri yavuze ko umuti urambye kuri iki kibazo cy’abiga n’abize aya masomo ari uguhuza ibyigishwa ku mpande zombi, bityo urangije muri Microbiology akagira ubushobozi bwo gukora no muri Laboratwari, ariko ntibikureho ko yanakora ubushakashatsi nk’uko ibyo yize bibiteganya.

Ati “Umuti urambye ni uguhuza ziriya porogaramu uko ari ebyiri, kugira ngo havemo imwe iha ubumenyi abanyeshuri bashobora gukora muri Laboratwari zo kwa muganga cyangwa bagakora ubushakashatsi mu zindi zitandukanye.”

Abadepite bahuriye muri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko bavuga ko gusubira mu ishuri warasoje amasomo bigorana, bityo ngo hakwiriye kubaho kumenyesha abize aya masomo yose ko hari gahunda yo kubafasha kuzuza amasomo batize, kugira ngo babone imirimo.

Abadepite basabye Mineduc kujya ibanza kwiga neza ku bigize isomo mbere yo kuritangiza
Depite Nyirahirwa Veneranda Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages