Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kanama 2015, Umuyobozi wa UR-CST Prof Mbonye Manasseh yiyamye Itangazamakuru ko ritagomba kwinjira mu myigishirize y’iryo shuri, by’umwihariko mu bintu bijyanye n’amanota.
Ibi abivuze nyuma y’amakuru yacicikanye hirya no hino mu bitangazamakuru, avuga ku banyeshuri bagera ku 127 iyi Koleji yasibije kuko batatsinze isoma ry’Icyongereza.
Yagize ati “Ibibazo by’imyigishirize bikwiye kuva mu Itangazamakuru mukareka abarezi bagakora ibyabo. Imyigishirize ntabwo ijyanwa muri rubanda, ibi ni ukwirengagiza akamaro ka mwarimu no kumusuzuguza. Abarimu, abanyeshuri n’amanota mubyirinde.’’
Yongeyeho ko nta n’ahandi ku isi birabaho ko Itangazamakuru ryivanga mu myigishirize. Asaba ko imyigishirize ikwiye gufatwa nk’igisirikare kuko nta munyamakuru wajya kubwira umutoza w’abasirikare ngo ‘ubatoza nabi’, cyangwa ngo yihe kuvuguruza ibyemezo bye.
Ibi Prof. Mbonye yabivuze mu gihe iyi Koleji ivugwamo abanyeshuri bavuga ko barenganyijwe bagahanishwa amategeko ataratangira gukoreshwa.
Uyu muyobozi wa UR- CST yiyemerera ko aya mategeko bakoresheje basibiza abanyeshuri yagombaga gutangira kubahirizwa mu mwaka w’amashuri 2015/2016, ariko imbarutso yabaye raporo yakozwe n’inama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ku myitwarire y’abanyeshuri barangiza muri iyi Koleji, iyo bari mu kazi.
Kuba iyi raporo yaragaragaje ko bamwe mu barangije muri iri shuri babura ubumenyi bunonosoye mu byo bize abandi bakananirwa gusobanura ibyo bazi, ni imwe mu mbarutso yatumye iyi Koleji ifata iya mbere mu kubahiriza amategeko mbere y’igihe cyayo.
Prof Mbonye yagize ati “Iyo ufite umurwayi urembye, ugomba kumuvura vuba kuko iyo utindiganyije ashobora kugucika.’’
Yakomeje avuga ko gufata ibi byemezo byo gusibiza abanyeshuri ari ukwanga gukomeza gukorera mu mutaka bakoreragamo mbere kandi raporo zibabwira ko ibyo bakoraga nta kigenda.
Ibyemezo byafashwe na Koleji y’ubumenyi n’Ikoranabuhanga isibiza abanyeshuri byagendeye ku ngingo ya 155, 156 na 157 z’amategeko n’amabwiriza agenga imyigire muri Kaminuza y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko aya mategeko azatangira kubahirizwa kuva muri Nzeri mu mwaka w’amashuri 2015/2016.
Uretse abanyeshuri 127 basibijwe kubera Icyongereza, hari n’abandi basibijwe kubera amasomo yitwa ay’ingenzi bitewe n’icyo biga.



















TANGA IGITEKEREZO