Kuva ku itariki ya 21 Mata 1994 abanyeshuri, abarimu n’abakozi mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (ubu ni Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye) batangiye kwicwa urubozo nyuma y’ijambo uwari Perezida wa Leta yiyise iy’abatabazi, Sindikubwabo Théodore, yavugiye i Butare ryo gukangurira kwica Abatutsi.
Ubwicanyi kandi bwahise butangira no mu bindi bice byose byari bigize iyari Perefegitura ya Butare.
Mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda habarurwa abarenga ibihumbi bine bahiciwe muri Jenoside. Kuri ubu hari urwibutso rwa Jenoside ariko bamwe mu bafite ababo bahiciwe bagaraje ibikwiye kwitabwabo kugira ngo amateka yaho asigasirwe atazibagirana.
Basaba ko amafoto agaragara muri urwo rwibutso yakurwa ku mpapuro agakorwa mu buryo bukomeye butuma adakomeza kwangirika kuko bigaragara hatagize igikorwa mu minisi iri imbere yasibika.
Bifuza kandi ko hakorwa urutonde rw’abanyeshuri, abarimu n’abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, amazina yabo agashyirwa hamwe mu gitabo.
Ikindi ni uko basaba ko Kaminuza yabafasha kubaka urukuta ruriho amazina yose y’abaruhukiye muri urwo rwibutso. Urwo rukuta kandi ruzafasha gukingira urusaku ruterwa n’imodoka zica hafi y’urwo rwibutso kuko rwubatse hafi y’umuhanda.
Ubwo hibukwaga abazize Jenoside mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Gahongayire Monique wavuze mu izina ry’abafite ababo bahiciwe yabigarutseho.
Yagize ati “Ariya mafoto amaze imyaka 24 ariko ikigaragara ni uko mu minsi itaha azaba yarasibitse; mudufashe gusigasira aya mafoto ave ku mpapuro akorwe mu buryo budatuma yangirika. Turifuza ko hakwegeranywa amazina y’abiciwe hano hagakorwe igitabo banditsemo bose, kuko igihe tuzaba tutakiriho bashobora kwibagirana”.
Yakomeje agira ati “Hari ibuye twari twarasabye ko ryakorwa rikandikwaho n’ayo mazina, rishobora gukorerwaho urukuta rwanadukingira ruriya rusaku, tukaba twifuza ko umwaka utaha ubwo tuzaba twibuka rwazaba ruhari”.
Abafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso bifuje kandi ko igice kirimo imibiri cyakubakwa gisa n’icyigijwe hejuru kuko hari ubwo rimwe na rimwe bamwe bibeshya bakahakandagira iyo baje kwibuka.
Kaminuza yabijeje ko bigiye kwitabwaho
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, Dr Musafiri Papias Malimba, yijeje ko ibyasabwe bigiye kwitabwaho kuko byumvikana kandi bifite ishingiro.
Ati “Ibyo ngira ngo nk’uko umuyobozi w’iri shami yabivuze ndetse n’uwa AERG, izo nzego zombi zigiye gufatanya kugira ngo harebwe icyakorwa mu gihe cyose tuzajya tuza hano dusange hari icyakozwe. Birumvikana ko ibintu byose bitakorerwa icya rimwe ariko icyangombwa ni uko abantu baba babifite mu mugambi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, yavuze ko ku bufatanye na CNLG, muri Nyakanga 2018 mu turere hagiye gutangira igikorwa cyo kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abungwabungwe.
Ati “Abenshi guhera mu kwezi kwa karindwi, reka mvuge nk’uturere, turatangira kwandika ariya mateka kuko ubu turi muri gahunda yo gutanga amasoko y’abazadufasha kandi CNLG iri kubidufashamo”.
Muzuka yakomeje asaba abafite ubuhamya n’ibindi bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amafoto ko bitangira kwegeranywa kugira ngo buri gice cy’ahantu habereye ubwicanyi cyandikwe by’umwihariko.



















TANGA IGITEKEREZO