00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR: Ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho rigiye kunoza ireme ry’amasomo ritanga

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 17 September 2015 saa 05:37
Yasuwe :

Nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Linnaeus University yo mu gihugu cya Suède, binyuze mu kigo cyayo Fojo Media Institute, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko bateganya kunoza ireme ry’amasomo atangwa mu ishuri ryayo y’itangazamakuru n’itumanaho, mu rwego rwo kwigisha abanyamakuru bazagirira akamaro u Rwanda.

Kuri uyu wa 17 Nzeli, aya makaminuza yasinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka 4, aho Fojo Media Institute izajya iha ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho ibikoresho bigezweho, abarimu ndetse na buruse ku banyeshuri barangije muri iri shuri, kugira ngo babafashe gusohora abanyamakuru b’umwuga bazagirira igihugu akamaro.

Bo Göransson, wari uhagarariye Fojo Media Institute muri uyu muhango, yavuze ko ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho rizungukira byinshi muri ubu bufatanye, aho abanyeshuri bazajya barirangizamo bafite ubumenyi buri hejuru, bwanabafasha guhanganira ku isoko ry’umurimo n’abandi barangije mu makaminuza yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati:” Mu myaka ine iri imbere ishuri ry’itanmgazamakuru, rizabona impinduka nyinshi kandi nziza zivuye muri aya masezerano y’ubufatanye. Tugamije gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi mu mwuga kuko aribo banyamakuru b’ejo hazaza.[…]”

Prof. Nelson M. Ijumba, umuyobozi wungirije wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, yavuze ko ubu bufatanye buzagirira iri shuri akamaro, kuko ngo n’ubundi hari bimwe mu bikoresho n’abarimu ryaburaga kugira ngo ritange amasomo afite ireme.

Maria Hakansson, ushinzwe ibikorwa muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, yavuze ko aya masezerano azafasha ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, gusohora abanyeshuri bazabasha guha abaturage amakuru nyakuri kandi akozwe kinyamwuga.

Mu myaka ine, Fojo Media Institute ifitanye ubufatanye na Kaminuza nkuru y’u Rwanda, biteganyijwe ko hazanatangizwa amasomo yo mu kiciro cya gatu (Masters) mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Fojo Media Institute ni ikigo cy’itangazamakuru n’ubumenyamuntu, kiri muri kaminuza ya Linnaeus University; ku bufatanye na guverinoma ya Suède gisanzwe gitera inkunga amakaminuza afite amashami y’itangazamakuru, mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu myaka 20 ishize, abanyamakuru 50,000 bo mu bihugu birenga 100, bahawe amahugurwa na kaminuza ya Linnaeus University ibinyujije mu mu kigo cyayo Fojo Media Institute.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages