00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR:Umwarimu yagaragaje icyaba umuti wa ruswa ivugwa mu itangazamakuru

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 17 October 2015 saa 11:48
Yasuwe :

Rev.Pasiteri Jean Pierre Uwimana, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, wigisha itangazamakuru n’itumanaho yagaragaje ko ubukene n’ubumenyi budahagije mu itangazamakuru, ari bwo mvano ya ruswa irivugwamo.

Ni mu gihe ubushakashatsi buherutse gutangazwa n’umuryango ukumira ruswa n’akarengane TI Rwanda bushinja bimwe mu binyamakuru n’abanyamakuru mu Rwanda gusaba no kwakira ruswa, ibintu uyu muryango usanga bishyira mu kibazo inshingano uru rwego rutegerezwaho mu kubaka iterambere ry’igihugu.

Uwimana asanga abanyamakuru bagize uburenganzira nk’abandi bakozi, n’abaturage bakamenya uburenganzira bwabo imbere y’itangazamakuru waba umuti urambye wa ruswa ivugwa muri uru rwego.

Yagize ati “Igishobora kuba gitera iyo ruswa ni ubukene bw’abanyamakuru, abenshi usanga badafite amasezerano y’akazi bagakora ariko ntibahembwe no guhembwa bagahembwa amafaranga adashobotse;adafashije, ibi bituma bavuga ngo ‘mpemuke ndamuke’.’’

Rev.Pasiteri Jean Pierre Uwimana, Umwarimu w'itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda

Akomeza avuga ko no kuba hari aho usanga abayobozi b’ibitangazamakuru badafasha abakozi babo kugira ibirebana n’umutekano w’ubuzima, ari imbogamizi itoroheye itangazamakuru.

Uwimana yongera kuri iyi ngingo kwigisha abayobozi b’ibitangazamakuru gufata neza abakozi babo nubwo hari ababyirengagiza nkana.

Yagize ati “Hari ugusaba no gukomeza kwigisha abayobozi b’ibitangazamakuru kugira ngo bafate abanyamakuru neza, babahe amasezerano y’akazi kuko hari abayobozi b’ibitangazamakuru badatanga imishahara ku banyamakuru atari uko babuze amafaranga, ahubwo bayafite ariko ntibayatange.’’

Ubwo washyiraga ahagaragara ubushakashatsi kuri ruswa mu itangazamakuru, umuyobozi w’umuryango TI Rwanda, Marie Immaculée Ingabire, yasabye Leta kugenera ibitangazamakuru amafaranga mu ngengo y’imari, kugira ngo byiyubake, bityo n’umunyamakuru abashe kubaho neza.

Itangazamakuru ryandika riza ku isonga mu kwaka ruswa, rigakurikirwa na Radio... Ruswa y’amafaranga ni yo iza ku isonga mu zasabwe zikanakirwa n’abanyamakuru ku kigero cya 66.%.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages