00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yamuritse umushinga wo kwita ku burezi budaheza abanyeshuri bafite ubumuga

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 8 June 2023 saa 08:44
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yamuritse umushinga wo gushyigikira ireme ry’uburezi ku banyeshuri bafite ubumuga ugamije gushyiraho uburyo bwose buborohereza kugera ku bumenyi buhagije bubahesha kuba na bo bahatana ku isoko ry’umurimo.

Ni umushinga wiswe “Advance Inclusion for Students with Disabilities on Higher Education in Rwanda’’, wamurikiwe mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 8 Kamena 2023.

Yitabiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Uburezi budaheza muri Minisiteri y’Uburezi, Kobusingye Mary; Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel n’Umuyobozi Mukuru w’uyu mushinga wamuritswe, Noella Lopez wo muri Kaminuza ya Alicante.

Witabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Iterambere n’Uburenganzira bw’Abantu Bafite Ubumuga cyane cyane urubyiruko (Uwezo), Bahati Satir Omar, abahagarariye abafatanyabikorwa ba UR barimo abaturutse muri Kaminuza ya Alicante yo muri Espagne n’iya Macedonia yo mu Bugereki na Kaminuza zo mu Rwanda zirimo INES-Ruhengeri na East African University Rwanda (EAUR).

Umuyobozi Mukuru w’umushinga wamuritswe, Noella Lopez, yavuze ko wateguwe ngo ukorerwe mu Rwanda hagamijwe gukuraho imbogamizi zituma abanyeshuri bafite ubumuga batoroherwa no kwiga muri kaminuza.

Ati ‘‘Intego ya mbere y’uyu mushinga ni uguteza imbere uburyo abanyeshuri bafite ubumuga bahabwa amasomo mu burezi bwo hejuru mu Rwanda, hagatezwa imbere imikorongiro bahabwa, amahugurwa no kubona akazi kwabo’’.

Abahagarariye Kaminuza ya Alicante n’iya Macedonia basangije ubuhamya abitabiriye iyi nama, bugaruka ku buryo izo kaminuza zombi zashyizeho gahunda zifasha abanyeshuri bafite ubumuga ntibasigare inyuma mu myigire hagendewe ku byo bakenera by’umwihariko.

Byakozwe kugira ngo abahagarariye kaminuza zo mu Rwanda bigire ku zindi, ibyazifasha gushyiraho gahunda zitandukanye zorohereza abanyeshuri bafite ubumuga, bakagira uburenganzira n’ubwisanzure bungana n’ubw’abandi mu gihe cy’imyigire yabo.

Mu byo izo kaminuza zo mu mahanga zashyizemo imbaraga harimo inyubako zorohereza abanyeshuri bose kugera mu mashuri, gushyiraho ibikoresho byorohereza bose barimo n’abafite ubumuga, ku buryo buri wese hagendewe ku bumuga afite abasha koroherwa no kwiga.

Harimo no kubaza ibibazo buri munyeshuri agatanga amakuru ahagije ku buzima bwe, ku buryo bamenya ikibazo buri wese afite hagashakwa uburyo yitabwaho bw’umwihariko hagendewe kuri icyo kibazo no guha abanyeshuri bafite ubumuga amahugurwa atandukanye abafasha kugira ubumenyi buhagije kubyo biga.

Muri iyi nama higiwe hamwe inzitizi zikiri muri zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda zirimo na UR, zituma abanyeshuri bafite ubumuga batari babasha koroherwa no kugera ku bumenyi kimwe n’abandi, bikorwa hagamijwe gufatanyiriza hamwe mu gushakira hamwe ibisubizo b’icyo kibazo.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yavuze ko mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga muri UR, hagiye kwibandwa ku gushyiraho gahunda zorohereza abanyeshuri bafite ubumuga, bakabona iby’ibanze bibafasha kwiga bisanzuye.

Ati ‘‘Uzavugurura unateze imbere uburyo abanyeshuri bafite ubumuga bahabwa amasomo, ndetse unashyigikire iyihutishwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikenewe byose ngo abanyeshuri bafite ubumuga ntibahezwe mu masomo’’.

Kayitare yavuze ko binyuze muri uyu mushinga, abanyeshuri bafite ubumuga bazajya bahabwa amahugurwa ndetse bagafashwa no guhuzwa n’abandi bantu bashobora kubafasha mu kongererwa ubumenyi butuma bazamara kwiga bafite ubukenewe ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri bafite ubumuga bateganya kujya kwiga muri UR, bashishikarijwe kujya bavuga ibibazo bafite bagahabwa ubufasha bujyanye na byo, binyuze muri uyu mushinga.

Muri iyi nama hakomojwe no ku kibazo cy’abanyeshuri bafite ubumuga barangiza kwiga kaminuza ariko bagahezwa ku isoko ry’umurimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko hari amasezerano y’ubufatanye NCPD yasinyanye n’abikorera batandukanye, hagamijwe korohereza abafite ubumuga bagahabwa umwanya bakagaragaza icyo bashoboye kuko muri bo harimo benshi bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi budaheza muri Minisiteri y’uburezi, Kobusingye Mary, yavuze ko Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no guteza imbere uburezi kuri bose, bityo ko n’abantu bafite ubumuga hatekerezwa uburyo bwose bashobora koroherwa kujya mu mashuri nk’abandi banyeshuri kandi ko byatangiye gukorwa.

Dr. Enock Nyisingize wahagarariye EAUR yakomoje ku mateka y’uko abantu bafite ubumuga bafatwaga nabi na mbere y’ivuka rya Yesu, agaragaza ko Isi ya none ikwiye guhindura iyo migirire n’imyumvire
Dr. Silas Nzanzumuhire wo muri Ines-Ruhengeri yagaragaje ko abanyeshuri bafite ubumuga bakiri bake cyane mu kwiga Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM) n’abagezemo benshi bava mu ishuri
Eleni Kyriakidou uri mu bahagarariye Kaminuza ya Macedonia, yavuze ko ifite abanyeshuri basaga 400 bafite ubumuga kandi boroherezwa gukurikira amasomo nk'abandi bose
Umwarimu muri UR, Dr. Gonzague Habinshuti, yatanze ikiganiro ku byo Kaminuza y'u Rwanda imaze kugeraho mu korohereza abanyeshuri bafite ubumuga
Tomás Ordóñez yavuze uburyo Kaminuza ya Alicante ikoresha mu gutuma abanyeshuri bafite ubumuga bibona muri gahunda zayo zose, bakanashyirirwaho gahunda z'ubujyanama mu mitekerereze
Kaminuza y'u Rwanda yamuritse umushinga wo kwita ku burezi budaheza abanyeshuri bafite ubumuga
Kaminuza ya Alicante n'iya Macedonia zahagarariwe muri iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages