00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yatangaje icyatumye itinda gutanga dipolome ku bayirangijemo mu 2019

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 9 January 2020 saa 08:49
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko mu gihe abanyeshuri barangije mu 2019 bagitegereje impamyabumenyi zabo zizatangira kubageraho mu mpera za Mutarama 2020, igiye kuba ibahaye ibyangombwa byerekana ko barangije ibyiciro barangijemo, mu rwego rwo kutabangamirwa mu gupiganira akazi.

Iyi kaminuza ibitangaje mu gihe hari abanyeshuri batangiye kuvuga ko babangamiwe nuko impamyabumenyi zabo zatinze kubageraho, kandi ko bibangamiye uburyo bwo gushaka akazi, aho bazisabwa cyangwa binyuze mu buryo bwashyizweho na Minisiteri y’Umurimo.

Ubusanzwe ushaka akazi ka leta ajya ku rubuga rw’iyo Minisiteri akuzuza umwirondoro. Muri uwo mwirondoro niho hari ahuzuzwa Impamyabumenyi umuntu afite, iyo itarimo ntashobora kujya ku rutonde rw’abemerewe gukora ikizamini. Abarangije mu 2019 rero bo ntacyo kuhuzuza bafite nubwo bizwi ko barangije.

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko igiye kubaha ibyerekana ko barangije ndetse ko iri kuvugana na Minisiteri y’Umurimo kuzabyemera mu gihe bapiganira akazi binyuze mu buryo bwashyizweho bwo kwerekana amashuri umuntu yize.

Mu ntego za kaminuza ni uko abarangije bajya bashyikirizwa Impamyabumenyi mbere cyangwa ku munsi w’ibirori byo gusoza amasomo ariko ngo bikomwa mu nkokora n’abanyeshuri bagera ku munota wa nyuma bagikemura ibibazo by’amafaranga bigatuma urutonde rwa nyuma ruboneka bitinze ariko ngo hari gushakwa ibisubizo birambye kuri icyo kibazo.

Kimwe mu bitanga icyizere ko ikibazo cy’itinda ry’impamyabumenyi cyaba kigiye gukemuka ni uko ubu ziri gukorerwa mu Rwanda aho kuba ku mugabane w’i Burayi nkuko byagendaga.

Icyakora Kaminuza y’u Rwanda yagaragaje ko kuva aribwo bwa mbere biri gukorwa bari kuzitondera ngo zizabe zimeze neza kandi zikoranye ikoranabuhanga.

Guhera muri uyu mwaka, Kaminuza y’u Rwanda yijeje ko izatandukanya umunsi wo kubona impamyabumenyi n’umunsi w’ibirori byo gusoza amasomo.

Bivuze ngo umuntu uzaba yasoje amasomo ye muri Werurwe 2020 ntibizaba bikiri ngombwa ko ategereza impamyabumenyi ye mu Ugushyingo 2020. Nubwo bitaremezwa niba umuntu azajya ayibona akimara kuzuza ibyo asabwa (Amasomo n’amafaranga y’ishuri).

Mu 2019 harangije abanyeshuri 9 382 mu byiciro bitandukanye; barimo abagore 2 488 n’abagabo 5 894 bose bategereje Impamyabumenyi zabo.

Kaminuza y'u Rwanda yatangaje ko igiye kuba itanze ibyangombwa by'agateganyo bigaragaza ko basoje muri iyo Kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages