00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yatangaje igihe cyo gufata impamyabumenyi ku bayirangijemo mu 2019

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 22 February 2020 saa 09:08
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko impamyabumenyi z’abayirangijemo mu Ugushyingo 2019, zizatangira gutangwa ku wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, ishyiraho n’ingengabihe izakurikizwa.

Itangazo iyo Kaminuza yashyize ahagaragara rivuga ko “Kuva ku Itariki 25 Gashyantare 2020 abayirangijemo bajya gufata impamyabumenyi zabo bakoreye, buri muntu akajya kuyifatira yitwaje ikimuranga.”

Ingengabihe yo kuzifata yerekena ko abize muri Koleji y’Ubumenyi Rusange (CASS) no muri Koleji y’Imari n’Ubukungu, (CBE) bazazifatira kuri CBE i Gikondo, kuva kuri yo tariki ya 25 Gashyantare kugeza ku 10 Werurwe 2020.

Abo muri Koleji y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (CAVM), Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima (CMHS), na Koleji y’Uburezi (CE) bo bazajya kuzifatira mu biro bw’ushinzwe kwandika abanyeshuri i Remera (Remera Registrar’s office). Ni mu gihe aba Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) bazagana ku cyicaro cy’iyo Koleji mu biro by’ushinzwe kwandika abanyeshuri (Nyarugenge Register’s office).

Kuva ku itariki 11 Werurwe 2020 abanyeshuri bazakomeza kujya gufatira impamyabumenyi ahongaho uretse abo muri CAVM, guhera kuri iyo tariki bazajya bajya kuzifatira i Busogo mu biro by’ushinzwe kwandika abanyeshuri n’abo muri CE bazajya kuzifatira i Rukara.

Mu ntangiro za Mutarama 2020 nibwo abanyeshuri batangiye kwinubira ko impamyabumenyi zabo zatinze, bavuga ko bibabangamiye mu gushaka akazi banyuze ku rubuga rwa Minisiteri y’Umurimo rusaba kuyishyiramo kugira ngo bapiganire akazi bakora ibizamini.

Mu ntego za kaminuza ni uko abarangije bajya bashyikirizwa Impamyabumenyi mbere cyangwa ku munsi w’ibirori byo gusoza amasomo ariko ngo bikomwa mu nkokora n’abanyeshuri bagera ku munota wa nyuma bagikemura ibibazo by’amafaranga bigatuma urutonde rwa nyuma ruboneka bitinze ariko ngo hari gushakwa ibisubizo birambye kuri icyo kibazo.

Guhera muri uyu mwaka, Kaminuza y’u Rwanda yijeje ko izatandukanya umunsi wo kubona impamyabumenyi n’umunsi w’ibirori byo gusoza amasomo.

Bivuze ngo umuntu uzaba yasoje amasomo ye muri Werurwe 2020 ntibizaba bikiri ngombwa ko ategereza impamyabumenyi ye mu Ugushyingo 2020. Nubwo bitaremezwa niba umuntu azajya ayibona akimara kuzuza ibyo asabwa (Amasomo n’amafaranga y’ishuri).

Mu 2019 harangije abanyeshuri 9 382 mu byiciro bitandukanye; barimo abagore 2 488 n’abagabo 5 894 bose bategereje Impamyabumenyi zabo.

Abarangije muri UR bazatangira gufata impamyabumenyi zabo mu cyumweru gitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages