00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yatangiye gucyura abanyeshuri bari barababuze uko basubira iwabo kubera Coronavirus

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 12 May 2020 saa 12:06
Yasuwe :

Abanyeshuri biga mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda bari baraheze mu macumbi kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, bafashijwe gusubira mu miryango yabo.

Mu cyumweru gishize Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Uburezi, iy’Ubuzima n’inzego zitandukanye, zari zatangaje ko hari kurebwa uburyo abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru bafashwa gutaha.

Kaminuza y’u Rwanda yahise isaba abanyeshuri kwegera amashami yayo abegereye bakiyandikisha. UR itangaza ko abiyandikishije ari abanyeshuri 1661 bagaragaza ko bashaka gutaha nyuma y’imibereho itaboroheye bitewe n’isubikwa ry’umwaka w’amashuri.

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2020 nibwo abiga mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda ya Nyagatare, Rukara, Busogo, Rwamagana, Huye na Rusizi mu byishimo byinshi buriye imodoka zibajyana mu miryango yabo.

Buri wese yari yambaye agapfukamunwa, saa Moya za mu gitondo bari ku mashami bigaho. Bose basuzumwe ndetse bibutswa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 iterwa ba Coronavirus mbere yo kurira imodoka zibajyana iwabo.

Nyuma yo kubona imodoka zibatwara zihagurutse, benshi bagiye bagaragaza amarangamutima yabo, bashimira Guverinoma y’u Rwanda yazirikanye ko aho bari hatandukanye bikwiye ko basanga imiryango yabo.

Hari uwagize ati “Uyu munsi ndashimira igihugu cyanjye, Kaminuza y’u Rwanda n’Ishami rya Huye na Polisi y’igihugu, nari naraheze i Huye. Ubu turi mu nzira dutaha mu miryango yacu, ibintu bimeze neza.”

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe gito abanyeshuri 1661 biyandikishije baraba bari kumwe n’imiryango yabo kuko hateguwe uburyo bwo kubacyura.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter bugira buti “Nibura abanyeshuri 1661 biyandikishije mu gihe gito baraba bari kumwe n’imiryango yabo. Imodoka 23 za Ritco ziri kugira uruhare muri iki gikorwa.”

Mu ishami rya Huye honyine hatashye abanyeshuri 380 hasigaramo 13 barimo abanyamahanga n’Abanyarwanda badafite imiryango batahamo.

Uretse abo mu ntara bamaze gutaha abo mu Mujyi wa Kigali uyu munsi basuzumwe bikaba biteganyijwe ko bazataha ku wa Gatatu.

Ku wa 11 Gicurasi 2020 nibwo abiga mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda ya Nyagatare, Rukara, Busogo, Rwamagana, Huye na Rusizi batangiye gusubira mu miryango yabo nyuma y’igihe barabuze uko bahagera kubera Coronavirus
Buri wese mu banyeshuri batashye yari yambaye agapfukamunwa, anubahiriza ibijyanye no guhana intera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages