Mu makosa yagaragaye muri Kaminuza y’u Rwanda harimo ibyo kudatanga amasoko ateganyijwe ahubwo igatanga adateganyijwe muri gahunda y’amasoko y’iki kigo.
UR yagaragaweho ubukererwe mu gusana inyubako za Koleji y’Ikoranabuhanga i Nyarugenge n’iy’Ubuvuzi i Remera mu masezerano y’arenga miliyari 1,5 Frw yarangiye hari ibikorwa bya miliyoni zirenga 200 Frw bitakozwe.
Andi makosa arimo kutamenya aho umutungo wayo urimo imodoka uherereye, mudasobwa zidafite gikurikirana bigenda byibwa no kwishyura amafaranga y’umurengera ku manza yatsinzwe.
Hari guhemba abakozi basezeye kaminuza amezi agashira ari atanu, kutishyuria abakozi umusanzu w’ubwishingizi kandi amafaranga bayakaswe ku mishahara n’ibindi birimo kunanirwa gukurikirana imishinga itandukanye no gukoresha inkunga zatanzwe.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje, yavuze ko mu gihe amaze ku buyobozi yasuye koleji zose ziyigize asuzuma ibibazo bihari ndetse asoma amadosiye atandukanye arimo na raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta.
Yagize ati “Ku bijyanye n’amasoko adatangwa nk’uko biteganywa, ibijyanye no kudatangira ubwishingizi abakozi, kutishyura ku gihe ba rwiyemezamirimo basoje ibikorwa byabo, kutuzuza ibitabo by’ibaruramari, icyo twabizeza ni uko tugiye gushyiramo imbaraga mu buryo bushoboka bwose kugira ngo bijye ku murongo.”
Prof Lyambabaje yavuze ko mu byo bazakora harimo gufasha abayobozi bakuru kubaka ubushobozi burenzeho mu bijanye n’imiyoborere no kuvugurura abakozi bashinzwe imirimo itandukanye nk’iy’ikoranabuhanga n’ibarurishamibare hirindwa amakosa mu nyandiko zigaragaza umutungo, ku buryo umwaka utaha igenzura rizagaragaza ibintu bizima kurusha uko byari bimeze.
Perezida wa Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, Muhakwa Valens, yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda ikwiye kuba indorerwamo y’ibigo bya leta kuko ari yo biba bitegereje gukuramo abakozi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye, yavuze ko iyi minisiteri izafatanya na Kaminuza mu gukemura ibibazo byagaragajwe cyane cyane ku makosa yagiye agaragara ku micungire y’abakozi n’iy’amasoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!