00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uretse no gufatwa, sindanahamagarwa na Polisi kuri telefoni ngira icyo mbazwa-Mayor Murenzi

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 24 March 2015 saa 08:22
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yatangajwe n’abavuga ko yafashwe na Polisi agafungwa ngo kuko uretse ibyo nta n’icyo arakekwaho ngo agire icyo abazwa.

Aganira na IGIHE.com, Murenzi yagize ati “Uretse no gufatwa, sindanahamagarwa na Polisi kuri telefoni ngira icyo mbazwa. Sinzi aho ibyo bituruka n’impamvu yabyo, ariko buriya abanyamakuru…ntawamenya.”

Murenzi yakomeje avuga ko nta cyaha na kimwe yigeze ahamagarirwa na Polisi kwisobanuraho, akavuga ko ahaturutse ayo makuru y’ibihuha, baba baramwitiranyije na Sheikh Bahame Hassan Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kuko bose ari Abayisilamu.

Kuwa mbere tariki ya 23 Werurwe 2014, haramutse havugwa ko Murenzi Abdallah yaba yatawe muri yombi, cyagwa akaba ashobora kuba yaza gufatwa bidatinze, ariko hagashingirwa ku bindi byahwihwiswaga ko yaba amaze iminsi ahatwa ibibazo na Polisi ku byaha birimo kunyereza amafaranga yari agenewe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CSP Simon Mukama yatangarije IGIHE.com ko ayo makuru ari ibihuha, ko nta cyaha na kimwe Ubugenzacyaha bukurikiranyeho Murenzi Abdallah ndetse ko nta n’urabinuganuga.

CSP Mukama (mu gitwenge cyoroheje nk’utangajwe n’ibivugwa) ati “Ibyo se kandi bivuye he? Ni ibinyoma, Polisi ntiyigeze imufata, ndetse nta n’ubwo yigeze ahamagazwa na rimwe kuyitaba.”

Icyakora Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo (RPC) yakomeje avuga ko “ahari umwotsi haba hari n’umuriro” ariko ukuri kukaba ari uko “Murenzi Abdallah nta cyaha akekwaho”.

Ibi byavuzwe nyuma y’amasaha make Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan afashwe na Polisi akurikiranyweho ibyaha bya ruswa hashingiwe ku iperereza ryakozwe ku byaha biregwa Noteri w’ako Karere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages