Itegeko rigenga itangazamaku No 02/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryasohotse mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013, rigena uburenganzira, inshingano, imiterere n’imikorere by’itangazamakuru hagamijwe inyungu rusange za rubanda.
Hagendewe kuri iri tegeko, umutwe wa Gatatu waryo urebana n’uburenganzira bw’abanyamakuru, ahagaragazwa uburenganzira bwo utara inkuru, iyubahirizwa ry’ibanga n’uko umunyamakuru afite uburenganzira bwo kwanga igitutu icyo ari cyo cyose.
Mu ngingo ya 11 y’iri tegeko, rigaragaza ko uburenganzira bwo gushinga ikigo cy’itangazamakuru bwemerewe buri muntu wese cyangwa umuryango ufite ubuzimagatozi, mu gihe hubahirijwe ibikubiye muri iri tegeko n’andi mategeko.
Ku birebana no gutara amakuru, mu ngingo ya 12 y’iri tegeko rigaragaza ko haseguriwe ku ngingo ya Gatandatu ivuga ku byo umunyamakuru abujijwe, aho igira iti “Uburenganzira bwo kumenya cyangwa gutangaza inyandiko zivuye mu butegetsi Nshingamategeko, mu butegetsi Nyubahirizamategeko cyangwa mu Butegetsi bw’Ubucamanza, bushobora kugabanywa mu gihe hagomba kubahirizwa: Ibanga ry’umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo n’Ibanga ry’impaka z’ubucamanza, iz’Inteko Ishinga Amategeko n’Inama y’Abaminisitiri zose zibereye mu muhezo.” Ingingo ya 12 ikomeza ivuga ko umunyamakuru afite uburenganzira busesuye bwo kugera aho ari ho hose yakura inkuru, ubwo guperereza mu bwisanzure ku bintu birebana n’imigendekere y’igihugu, kandi akabitangaza hubahirizwa ibirebana n’iri tegeko n’andi mategeko.
Rimwe na rimwe abanyamakuru bakunda kubazwa n’abantu batandukanye aho bakuye ibyo batangaje. Ingingo ya ya 13 y’iri tegeko ivuga ku birebana n’iyubahirizwa ry’ibanga ry’umunyamakuru, aho ivuga ko rigomba kubahirizwa ku birebana n’aho yataye inkuru, ibyo yafashe mu majwi cyangwa mu majwi n’amashusho, ibyo yafotoye kimwe n’inkuru yataye akayibika ku buryo bw’ikoranabuhanga. Ingingo igira iti “Cyakora urukiko rushobora gutegeka umunyamakuru aho yakuye amakuru, igihe bibaye ngombwa ko hakorwa iperereza cyangwa ikurikiranabyaha.
Nta gitutu icyo ari cyo cyose
Umunyamakuru mu mwuga we ashobora kwifashisha umuntu wese abonamo ubushobozi buhagije kugira ngo asesengure cyangwa agire icyo avuga ku nkuru iyo ari yo yose. Nk’uko biteganywa mu ngingo ya 14 y’itegeko ry’itangazamakuru, ntashobora kuryozwa ibyo umuntu yavuze bigatangazwa uko biri. Iyo ngingo ikomeza igira iti “Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kwanga igitutu icyo ari cyo cyose, kandi ahabwa amabwiriza n’abayobozi b’ubwanditsi bw’ikinyamakuru cyangwa igitangazamakuru akorera gusa.”
Iyo umunyamakuru arenganijwe mu burenganzira yemerewe mu itegeko, ingingo ya 15 igaragaza ko ashobora kwitabaza urwego rw’abanyamakuru bigenzura cyangwa izindi nzego zibifitiye ububasha zigakemura icyo kibazo mu bwumvikane. Yitabaza urukiko rubifitiye ububasha gusa iyo atanyuzwe n’imyanzuro yatanzwe.
Hari igihe abanyamakuru bamburwa ibikoresho by’akazi cyangwa bagasabwa gusiba amajwi cyangwa amashusho bafashe. Ingingo ya 10 y’itegeko ry’itangazamakuru igira iti “Ibikoresho by’umunyamakuru ntibifatirwa.” Ikomeza igaragaza ko ariko iyo habayeho icyaha mu itangazamakuru, gufatira amajwi n’amashusho byakemanzwe bikorwa mu nyandiko. Na none ikagira iti “Gufatira bikorwa gusa ku cyemezo cyihutirwa cy’urukiko bitabujije urubanza gukomeza.”


















TANGA IGITEKEREZO