Mu 2018, Leta yavuguruye itegeko rigenga umutungo utimukanwa mu Rwanda, riteganya ko umutungo utimukanwa (ubutaka n’inzu) uzajya wishyurirwa umusoro, aho kuba amahoro nk’uko byahozeho kuva mu 2012.
Mu Itegeko rishya, ibiciro byishyurwa ku misoro y’ubutaka kuri meterokare imwe byarazamuwe, bivanwa hagati y’amafaranga 0 Frw kugera kuri 80Frw, bishyirwa hagati ya 0 Frw na 300 Frw.
Mu kugena agaciro k’umusoro uzajya wishyurwa n’umudugudu runaka, hashingiwe ku ngingo eshatu, zirimo icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa, urwego rw’iterambere ruri muri uwo mudugudu ndetse n’ibikorwaremezo biri mu mudugudu.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, aganira na RBA yavuze ko hari abantu bafite ubushobozi buke bityo ko bizabagora kwishyura uyu musoro.
Ati "Nibemere ko uyu musoro urengeje urugero, ni ukwica umuturage. Umuntu udakora uyu munsi cyangwa afata agashahara kadafatika kandi aba mu rugo ndetse no kuri ubwo butaka uramwishyuza ibihumbi 200 si ukurengera cyane?”
Akomeza ati "Leta ikwiye gutekereza ku mibereho kuko iriya misoro irahenze cyane".
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abaturage hamwe n’abanyamakuru, Umuturage wo mu Mujyi wa Kigali yabajije Umukuru w’Igihugu ikibazo kuri uyu musoro maze Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ahabwa umwanya ngo asobanure , yizeza ko impungenge z’abaturage zumviswe kandi zatangiye gusuzumwa.
Nubwo ari igisubizo gitanga icyizere ko umusoro ushobora kugabanywa, Perezida Kagame yibukije ko bitavuze kuvanaho umusoro burundu, gusa ashimangira ko hazubahirizwa ibibereye benshi mu baturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!