Mu iburanisha ryo kuwa mbere tariki ya 11 Gicurasi, Me Munyandatwa Milton utagaragaye mu cyumba cy’ urukiko, yarwandikiye ibaruwa amenyesha ko kuwa 26 Mata yagiye kureba Kabayiza Francois kuri gereza ya gisirikare ngo baganire nk’ umukiriya we, ariko abashinzwe umutekano bamubuza kwinjira bavuga ko batamuzi nk’ umwunganizi wa Kabayiza.
Yari inshuro ya mbere Milton yari agiye kubonana na Kabayiza, kuko uregwa yari asanzwe yunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin, bakaza gutandukana kuko Buhuru yahisemo gukomeza kunganira Rtd Brig Gen Frank Rusagara.
Mu ibaruwa yandikiwe urukiko, Me Milton yavuze ko atashoboye kwitabira iburanisha kuko nyuma yo kutabonana na Kabayiza, kuri iyi tariki yahise ahashyira urundi rubanza, ibyo perezida w’ inteko iburanisha yise agasuzuguro gakabije imbere y’ urukiko kuko yahisemo kutitaba urukiko kandi rutanamuzi, agahitamo kohereza "igipapuro ngo kize kivuge".
Me Gakunzi Valery wunganira Col Tom Byabagamba we yavuze ko nta gasuzuguro abona mu ibaruwa ya Me Milton, kuko kuba yari agiye kuri gereza yitwaje ikarita y’ akazi byari bihagije ngo yemererwe kubonana n’ uwo yunganira.
Urukiko rwafashe umwanya ngo rusuzume ubusabe bwa Me Munyandatwa wasabaga ko urubanza rusubikwa ngo abanze abonane n’ uwo yunganira anasome dosiye.
Nyuma yo kwiherera iminota igera kuri 30, urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa kuwa 20 Gicurasi 2015, kuko Me Milton yemereye urukiko ko azunganira Kabayiza, kandi uregwa nawe akaba amwemera.
Uru rubanza rusubitswe inshuro zirenga esheshatu kuko rwaherukaga gusubikwa kuwa 8 Mata aho byahuriranye n’ ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Col.Tom Byabagamba ashinjwa icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi, icyo gusebya Leta, gusuzugura ibendera ry’igihugu no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara nawe ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya Leta, akanashinjwa gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Sgt (demob) Kabayiza François we ashinjwa icyaha cyo guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye.
Brig Gen Rusagara yatawe muri yombi kuwa 18 Kanama 2014, Col Tom Byabagamba afatwa kuwa 23 Kanama 2014 naho Sgt Kabayiza afatwa kuwa 24 Kanama 2014.



















TANGA IGITEKEREZO