Urukiko rwafashe uyu mwanzuro mu gihe uwunganira Dr Leon Mugesera, Me Felix Rudakemwa atagaragaye mu rukiko kubera ko avuga ko azagaruka hamaze gukemurwa ikibazo cy’umushahara we.
Uregwa yabwiye urukiko ko adashobora kuburana adafite umwunganira, urukiko rubibonamo gutinza urubanza kuko rwari rwanzuye ko iki kibazo cy’igihembo kitakongera gufatwa nk’impamvu yo gutinza cyangwa gusubika urubanza.
Umucamazanza yatangaje ko iburanisha rishojwe, urubanza rukazasomwa ku itariki ya 15 Mata 2016.
Mugesera uregwa kugira uruhare muri Genocide yagejejwe mu Rwanda, yoherejwe na Canada aho yari amaze igihe kirekire ndetse yaranamaze kubona ubwenegihugu bwaho.
Mugesera yakomeje kurega urukiko kudahabwa uburenganzira bwose nk’uko u Rwanda rwabyumvikanyeho na Canada mbere y’uko imwohereza.
Ku rundi ruhande ariko na we akaregwa gutinza urubanza asaba isubikwa rya hato na hato ku mpamvu zidafashije.
Ikindi cyakunze kugaragazwa mu rubanza ni impaka nyinshi ku gihembo kigenewe Umunyamategeko Felix Rudakemwa wunganiraga Mugesera.
Uyu munyamategeko yakunze kwinubira kudahembwa ndetse rimwe na rimwe ntagaragare mu rubanza kubera iyi mpamvu.
Minisiteri y’ubutabera igomba gutanga iki gihembo yo ivuga ko uruhande ruregwa rwasabwe kwandika rusaba gufashwa kubona iki gihembo, ariko kugeza ubu rukaba rutarabikora.
Aregwa hashingiwe ku mbwirwaruhame yavugiyeye mu gace ka Kabaya aho akomoka, ijambo rigaragazwa nk’iryahamagariraga Abahutu gutsemba Abatutsi.
Mugesera yakomeje kuvuga ko iri jambo ryahinduwe hakurikijwe uko ryumvikanye mu rukiko, iburanisha ririnze rirangira ataremera ko iryumvikanye ari rye.
Akaba anahakana uruhare urwo ari rwo rwose mu byaha aregwa birebana na Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO