Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye aho yari asanzwe aburanira nyuma y’uko ku wa 18 Ukwakira 2022 Munyenyezi yihannye Inteko iburanisha ayishinja kubogama.
Icyo gihe Munyenyezi yari yanze icyemezo cyafashwe n’inteko iburanisha cy’uko umutangabuhamya umushinja abikorera mu muhezo, avuga ko abona iri kubogamira ku byifuzo by’ubushinjacyaha, ibye ntibihe agaciro.
Akimara kwihana inteko iburanisha ayishinja kubogama, iburanisha ry’uwo munsi ryahise risubikwa urukiko rutegeka ko rizakomeza tariki ya 2 Ugushyingo 2022 hafatwa umwanzuro niba kuyihana kwe bifite ishingiro.
Umwe mu banyamategeko babiri bunganira Munyenyezi, Me Gashema Felicien yabwiye IGIHE ko ubusabe bwe bwo kwihana inteko iburanisha butemewe ariko hafashwe umwanzuro wo kwimurira urubanza mu Rukuru rw’Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruri i Nyanza.
Ibi mu buryo busanzwe ushobora kumva bisobanuye ko ibyo yakoze byo kwikoma inteko iburanisha byemewe ariko Me Gashema yavuze ko mu buryo bw’amategeko atari ko icyemezo cy’urukiko cyo kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2022 kivuga.
Yagize ati “Amakuru agezweho ni uko kwihana kwe kutigeza kwakirwa ariko mu yandi magambo ubusabe bwe bwakiriwe mu bundi buryo, kubera ko urukiko rwahisemo ko urubanza ruzaburanishirizwa i Nyanza aho abatangabuhamya bashobora kuba barindiwe umutekano mu cyumba cyabugenewe.”
Yakomeje avuga ko urubanza rwashyizwe ku itariki 5 Ukuboza 2022 kandi inteko imuburanisha ari yo izabikomeza.
Ati “Urubanza ruzakomereza aho rwari rugeze kuko abacamanza ni ba bandi. Batijwe icyumba cyabugenewe kuko abatangabuhamya baba barindiwe umutekano mu buryo bwuzuye.”
Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu. Ni ibyaha ashinjwa gukorera mu yari Perefegitura ya Butare; kuri ubu ni mu Karere ka Huye.
Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!