Ni umwanzuro wafashwe bitewe n’uko abacamanza batabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2022, umunsi yagombaga kuburanaho.
Amakuru IGIHE yahawe n’ubwanditsi bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye aho Munyenyezi asanzwe aburanira, yemeza ko urubanza rwe rwashyizwe ku ya 14 Nyakanga 2022 kuko abacamanza bari mu mahugurwa.
Yaherukaga mu rukiko tariki ya 10 Gicurasi 2022 ubwo abamwunganira mu mategeko Me Bikotwa Bruce na Me Gashema, bagaragarizaga urukiko ko hari ibyo batigeze babona mu bigize dosiye y’uregwa, basaba ko urubanza rwimurirwa ku yindi tariki.
Icyo gihe bagaragaje imbogamizi umukiliya wabo afite zo kuba aho afungiwe mu Karere ka Nyamagabe ubuzima abayemo butamushyira mu buryo bwiza bwo kuba yabona ubuvuzi bw’umuvuduko w’amaraso bityo yagasubijwe gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge.
Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyoko muntu. Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!