Mu gihe Uganda itangaza ko muri Mutarama 2017 aribwo izagaragaza aho ihagaze mu bijyanye no kuva muri ICC, u Burundi, Afurika y’Epfo na Gambia byo byamaze kwandikira Loni biyimenyesha ko gahunda yabyo yo kwitandukanya na ruriya Rukiko.

Amasezerano ya Roma ashyiraho ICC ateganya ko kuva muri uru rukiko bishyirwa mu bikorwa nyuma y’umwaka igihugu kibyifuza kibimenyesheje Loni.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yakunze kugaragaza ko ICC ntacyo imaze, ndetse ashishikariza bagenzi be bo ku mugabane wa Afurika kwitandukanya nayo.

Kuva urubanza rwa Ongwen wari umaze imyaka isaga 10 ashakishwa na Uganda rwatangira ariko, leta ntiyagize icyo yongera gutangaza ku byo kuva muri ICC.

Ubwo The EastAfrican yaganiraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Okello Oryem yavuze ko Uganda izatangaza aho ihagaze umwaka utaha mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) kandi ko nk’igihugu cyigenga nta mpamvu n’imwe yo guta umwanya ku byo abandi babatekerezaho.

Mu 2013 nibwo AU yagaragaje umwanzuro usaba Akanama k’Umutekano ka Loni na ICC guha ubudahangarwa abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru.

Uyu mwanzuro waje gutorwa mu rwego rwo gushyigikira ko ibirego perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we, William Ruto bari bakurikiranyweho bikurwaho.

Imyinshi mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ariko ivuga ko uku gushaka kwikura muri ICC ku bihugu bya Afurika ari ukwirengagiza inzirakarengane zikeneye ubutabera.

Dominic Ongwen wahoze abarizwa mu nyeshyamba za LRA agezwa mu rukiko i La Haye mu Buholandi
Dominic Ongwen wahoze abarizwa mu nyeshyamba za LRA agezwa mu rukiko i La Haye mu Buholandi

[email protected]