Urukiko Mpuzamhanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera i Arusha muri Tanzania, rukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rushobora kuzafunga imiryango muri Nzeri 2015 bitewe n’impamvu zirimo imanza zitarangiriye ku gihe.
Uru rukiko rwagombaga gufunga imiryango mu Kuboza 2014, ariko bitewe n’impamvu z’imanza zitarangiriye igihe, rushobora kuzakomeza imirimo kugeza muri Nzeri 2015 akaba ari bwo ruzabona guharira umwanya Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MICT/Mechanism International Criminal Tribunal).
RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko aya makuru yashyizwe ahagagara n’umuvugizi w’uru rukiko, Danford Mpumilwa.
Yagize ati “Twafashe abantu 93, imanza za bose zirangira mu rugereko rw’ibanze. Nyamara bamwe muri bo barajuriye, izi manza zose zagombye kurangirira igihe uretse rumwe. Ni urubanza rw’abantu batandatu (6) muri dosiye yiswe iya Butare, irimo uwahoze ari Minisitiri w’Umuryango, Pauline Nyiramasuhuko.”
Ahereye kuri iyi dosiye, Mpumilwa yakomeje vuga ko imirimo y’uru rukiko yongerewe kugeza hagati mu mwaka wa 2015.
Ati “ Mu by’ukuri, kugeza ubu hateganyijwe ko ibikorwa by’uru rukiko bizasozwa muri Nzeri nk’igihe ntarengwa.”
Uru rukiko rusanzwe rukoramo abakozi basaga 1.500 baturuka mu bihugu bisaga 100 ruzakomezanya n’abasaga gato 200 bazasozanya n’uru rubanza.
Nyiramasuhuko wavutse mu 1946, yabaye umugore wa mbere ku Isi wahamwe n’ibyaha bya Jenoside birindwi bidasanzwe yakorereye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Muri Kamena 2011 Nyiramasuhuko yakatiwe burundu na ICTR nk’umwe mu bagore b’abanyapolitiki bari bakomeye mu gihe cya Jenoside. Yahamwe n’ibyaha bikomeye birimo kugira umugambi wa Jenoside no kuyitegura; kuyikora; gushishikariza kuyikora; ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo iyicarubozo no gutegeka (interahamwe) gusambanya abakobwa n’abagore ku ngufu.
Iyi raporo yasobanuriwe abanyamakuru na Senateri Dr. Bizimana Jean Damascene tariki 6 Werurwe 2014 igaragaza ko nubwo Nyiramasuhuko yajuriye, icyaha nikimuhama burundu mu bujurire “bizatanga isomo ko Jenoside yakozwe n’ibyiciro byose by’Abanyarwanda barimo abagore bo mu nzego z’ubuyobozi bwo hejuru.”
Akatirwa burundu yahakanaga ibyaha byose aregwa
Nyuma ya Jenoside bivugwa ko Nyiramasuhuko yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 1997 ni bwo yafatiwe i Nairobi muri Kenya ari kumwe n’umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali, Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe n’abandi umunani.
Nyiramasuhuko yatangiye kuburanishwa na ICTR muri 2001 aho yahakanaga ibyaha byose yaregwaga birangira ahamwe na byo nyuma y’ibimenyetso byeretse urukiko ko yari afite umugambi wo gutsemba Abatutsi bose babaga mu cyahoze ari Butare.
Nyiramasuhuko yavukiye i Ndora mu Karere ka Huye ahahoze hitwa Butare, akaba yarize ku ishuri ryigisha imibanire rya Karubanda ari na ho yamenyaniye na Agathe Habyarimana baba inshuti.
Nyuma yo kurangiza icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mategeko ni bwo yabaye Minisitiri mu 1992.
Bivugwa ko urubanza rwa Nyiramasuhuko ari rumwe mu zanyuze Ubutabera bw’u Rwanda kuko yakatiwe igihano Leta ihamya ko kimukwiriye, kimwe n’urwa Kambanda n’urubanza rwiswe “Medias” rwaburanishijwemo abanyamakuru (Hassan Ngeze, Nahimana na Barayagwiza).
Nubwo ICTR ivugwaho kuba yaragize zimwe mu manza ikurikirana neza, raporo y’Abadepite yerekanye abagombaga gukurikiranwa 85 bitagenze neza cyane ko hari n’abagizwe abere muri 52 baburanishijwe.



















TANGA IGITEKEREZO