Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza rwa Senateri Nzirasanaho Anastase rwagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2013.
Isubikwa ry’uru rubanza ryavuye ku kuba abacamanza bose bari mu mwiherero w’iminsi ibiri kuva ku wa 18 kugeza ku wa 19 Ukuboza 2013, mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo.
Icyari gitegerejwe uyu munsi mu rubanza Senateri Nzirasanaho akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukumva amajwi yaba yarafashwe igihe hacurwaga umugambi, bamugambanira, kumujyana mu butabera.
Urubanza rwasubitswe ku wa 21 Ugushyingo 2013, aho umucamanza yavuze ko amajwi atumvikana neza, basabwa kubanza kuyajyana mu byuma agatunganywa neza. Ubu ikaba ibaye inshuro ya kane rusubikwa.
Uru rubanza rwashyizwe ku wa 24 Ukuboza 2013, hategerejwe kuzumvwa ayo majwi bavuga ko yafashwe abarega Senateri Nzirasanaho bari mu mugambi w’ubugambanyi.



















TANGA IGITEKEREZO