Ni amarushanwa areba abanyeshuri bari muri za Kaminuza, uzaba ufite umushinga wabaye uwa mbere azahabwa akayabo k'ibihumbi 25 by'amadolari (hafi miliyoni 19 z'amanyarwanda).
Aya marushanwa areba abanyeshuri ba Kaminuza zirenga 60 zo mu bihugu 13 byo muri Afurika n’u Rwanda rurimo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare, Umuyobozi wa Kaymu, Alvin Katto, nka rimwe mu mashami y’ikigo AIG, akorera ubucuruzi bwo kuri Internet mu Rwanda, yavuze ko abashaka guhatana, basabwa kugaragaza ibitekerezo by’imishinga yabo, baciye ku rubuga rwa internet www.gsb.uct.ac.za.
Uwifuza kwinjira muri aya marushanwa, asabwa kubanza gusuzuma niba umushinga we wagira uruhare mu gukemura ibibazo umugabane wa Afurika ufite, kuba afite ubushobozi buhagije bwo kuwusobanura, kandi ukaba urimo n’ibitekerezo bishya, bitandukanye n’ibyagiye bitangwa mu yindi mishinga itandukanye.
Alvin Katto ati "Buri mushinga ugomba kuba nibura watanga umuti ku kibazo runaka Afurika ihura nacyo mu rwego rwo gufasha uyu mugabane kwishakamo ibisubizo, kuba urimo agashya kandi nyirawo ari ku rwego rwo gusobanura akamaro kawo mu ruhame.”
Yavuze ko bahisemo gukorana n’abanyeshuri mu rwego rwo kubaka ubufatanye na za kaminuza, kandi ababyifuza basabwa kubisabira kuri Internet mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga by’umwihariko mu Rwanda.
Iki kandi ngo ni ugushishikariza abantu kwitabira serivise zitangirwa kuri Internet.
Muri buri gihugu hazatoranywa imishinga iri hagati y’itatu n’itanu izaba yarushije indi, maze nayo itoranywemo umwe uyihiga yose,mu iserukiramuco ryo kwihangira imirimo ( Entrepreneurship Festival), rizabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 27 Gicurasi 2016.
Nyir'umushinga wa mbere azegukana ibihumbi 25 by’Amadorali ya Amerika (hafi miliyoni 19 z’amanyarwanda) n’ibindi bihembo bitandukanye nko guhabwa amahirwe yo gukorana na AIG, mu gihe babiri ba kabiri bazegukana ibihumbi bitanu by’Amadorali ya Amerika buri umwe (ni hafi miliyoni enye z’amanyarwanda).
Gusaba byatangiye tariki ya 15 Gashyantare 2016, bizarangira tariki ya 27 Werurwe.






Ibitekerezo 0