00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rufite imishinga y’ubuhinzi itanga icyizere rwahawe miliyoni 170 Frw

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 31 January 2025 saa 11:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku bufatanye Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira mu Rwanda, IOM Rwanda, yahembye imishinga 33 y’urubyiruko, itanga icyizere, agera kuri miliyoni 170 Frw.

Uretse ayo mafaranga ba nyir’iyo mishinga bahawe n’amahugurwa azabafasha kurufashaho gucunga neza umutungo ujyanye n’imishinga yabo.

Mu gutoranya iyo mishanga hibanzwe ku buhinzi n’ubworozi. Habaye amarushanwa yo kureba itanga icyizere kandi itangiza ibidukikije, nyuma hatoranywamo mishanga 33, ari na yo yahembwe.

Mukangenzi Suzanne ucururiza ibiryo n’imiti by’amatungo n’inyongeramusaruro mu Karere ka Huye, yavuze ko inkunga yahawe igiye kumufasha kongera ubushobozi n’ingano y’ibyo acuruza.

Ati “Natangiranye amafaranga make nari nkuye muri Israel mu mahugurwa, nyuma nongeramo ayo nagujije muri banki, ariko nkabona bikiri hasi. Iyi nkunga mbonye igiye kumfasha kwagura ibikorwa, kuko ntashoboraga guhaza abakiliya banjye.”

Tressor Gashonga, ufite umushinga wo gutunganya urusenda, yari afite imashini itatangaga umusaruro ujyanye n’ibyo isoko rikeneye.

Yavuze ko ubu agiye kugura imashini izamufasha kongera ingano y’urusenda yakoraga kugira ngo yagure amasoko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, ati “Twungutse imishinga irenga 30 izanye udushya. Turahamya ko izatuma ba nyirayo batera imbere kandi bagateza imbere igihugu cyacu mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, kuko urubyiruko ni rwo ejo hazaza h’igihugu.”

Dr. Kamana yasabye urubyiruko guhindura imyumvire yo kumva ko ubuhinzi ari ubw’ababyeyi babo, cyangwa abakuze gusa, abereka ko ubuhinzi burimo amahirwe menshi bakwiye kubyaza umusaruro.

Haganiriwe ku iterambere ry'ubuhinzi mu Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Gaspard Musonera aganiriza abunganiwe mu buryo bw'amafaranga
Abafite imishinga 33 y'ubuhinzi basaranganyijwe arenga miliyoni 170 Frw
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier yagaragaje ko ubuhinzi burimo amahirwe menshi urubyiruko rukwiriye kubyaza umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages