00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rufite Virusi itera Sida rwagaragaje ihezwa n’akato rugikorerwa ryatumye batandatu bapfa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 December 2018 saa 05:46
Yasuwe :

Leta yagaragarijwe ko hari abantu bafite virusi itera Sida, bagikorerwa ihezwa n’akato ndetse bamwe bikabaviramo kwitakariza icyizere no gupfa kubera guhagarika gufata imiti igabanya ubukana.

Byagaragarijwe i Kigali mu nama igamije gusuzuma ihuzwa ry’amategeko n’iyubahirizwa ry’uburenganzura bwa mu muntu n’ubw’abafite virusi ya Sida muri Afurika kuri uyu wa Mbere.

Uwase Nadège ukorana n’umuryango Kigali Hope Association, uhuza urubyiruko rufite Virusi itera Sida, yabwiye abitabiriye iyi nama ko mu Rwanda hari amategeko yubahiriza uburengenzira bwa muntu n’ubw’abafite virusi ya Sida.

Icyakora yagaragaje ko abafite virusi itera Sida bagikorerwa ihezwa n’akato bigatuma bitakariza icyizere, bamwe bagahagarika gufata imiti igabanya ubukana bwayo bikabagiraho ingaruka.

Ati “Hari ikibazo cy’akato n’iheza mu bantu n’urubyiruko babana na Virusi itera Sida. Nabaha urugero, umuryango nkorera mu Ukuboza uyu mwaka, tumaze gupfusha abantu batandatu, bose barangije kwiga amashuri yisumbuye abandi biga Kaminuza.”

Yasobanuye ko umwe, yahagaritse gufata imiti kubera ihezwa n’akato yakorewe akimara gushyingirwa, bituma Sida ihita imwica. Ikibabaje ngo ni uko abapfuye, abaganga babakurikiranaga, bakabona ubuzima bwabo bumeze neza.

Ati “Mu biganiro dukunze kugirana n’urubyiruko dukorana, batubwira ko ari mu miryango n’aho biga cyangwa bakorera bagira ibibazo by’akato n’ihezwa [...]. Icyo nshaka kuvuga ni uko abana banywa imiti ya HIV bari kuyireka.”

Avuga ko ab’abanyeshuri, usanga banywa imiti bihishe abayobozi na bagenzi babo kuko aho kubafasha bababera imbogamizi kandi bakeneye kwitabwaho byihariye.

Uwase avuga kandi ko bari gukorana na Leta mu kureba umubare w’abanyeshuri bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi ya Sida no kwigisha abarezi uko babafasha, asaba abantu kudaha akato no kudaheza abafata imiti igabanya ubukana bwa Sida.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS) mu Rwanda, Dr. Betru Woldesemayat, yavuze ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu kwita ku bafite Virusi ya Sida ariko kimwe n’ahandi ku Isi hariki ibibazo by’ihezwa n’akato.

Dr. Betru yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kubigaragaza no gushaka uko uburenganzira bw’abafite virusi ya Sida bwubahirizwa byihariye.

Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Soyata Maiga, yavuze ko ‘Ibihugu bya Afurika bikwiye kubahiriza uburenganzira bw’abafite virusi ya Sida, bigashyiraho ingamba zikumira ihezwa n’akato kuko bibongerera icyizere cyo kubaho.’

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida yagaragaye bwa mbere mu Rwanda mu 1983, buri kuri 3%, Umujyi wa Kigali ukaza ku isonga na 6.3% ariko abafata imiti igabanya ubukana bwayo neza ari 83%.

Abayobozi baganira ku kibazo cy'ihezwa n'akato bikorerwa abafite ubwandu bwa virusi itera Sida
Uwase Nadège ukorana n’umuryango Kigali Hope Association, uhuza urubyiruko rufite Virusi itera Sida
Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Soyata Maiga, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kubahiriza uburenganzira bw’abafite virusi ya Sida
Perezida wa Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine nawe yitabiriye iyi nama
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS) mu Rwanda, Dr. Betru Woldesemayat, yavuze ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu kwita ku bafite Virusi ya Sida

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages