SDGs ni ingamba z’iterambere rirambye zizasimbura MDGs, ni intego isi yihaye kugera 2030. Inama ya nyuma izemeza SDGs irateganywa mu Kuboza mu nama rutura ku by’ihindagurika ry’ikirere ku isi izabera i Paris mu Bufaransa, hakanagenwa igihe runaka izi SDGs zizashyirwa mu bikorwa.
Mu bukangurambaga bukorwa n’uyu muryango habamo gukangurira urubyiruko kwibona mu bikorwa byo kurwanya ubukene, guharanira uburinganire no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Umukozi muri uyu muryango Ngango Jean de Dieu, avuga ko kwegera urubyiruko no kuruha umwanya ari ukububakamo abayobozi ba none n’ejo hazaza.
Yagize ati’’ Urubyiruko nibo bayobozi b’uyu munsi nibumva neza gahunda leta ibateganyiriza, zaba izo kurwanya ubukene, imibereho myiza bizatuma wa musingi w’iterambere wihuta kuko nizo mbaraga z’uyu munsi dufite. Kwereka urubyiruko inzira nziza yo kunyuramo, ukababera umucyo ni ukubaka ejo hazaza h’uyu munsi.’’
Mu ngamba za MDGs isi yihaye zizarangirana n’uyu mwaka zigasimburwa na SDGs, U Rwanda rwabashije kwesa umuhigo wo kugera kuri nyinshi by’umwihariko kuvana mu bukene abaturage bagera kuri Miliyoni imwe.



















TANGA IGITEKEREZO