Mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Televiziyo, bamwe mu bakoze ubu bushakashatsi bagaragaje ko abaturage bumva imihigo nka gahunda ya Leta ariko badasobanukiwe icyo aricyo.
Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi witwa Nyirarukundo Charlotte wo mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko aho bakoreye ubushakashasti byagaragaye ko urubyiruko rutanga umusanzu cyane mu kumvisha abandi baturage gahunda zitandukanye za leta.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Ubukungu, Nyiridandi Cyriaque, yatangaje ko ubu bushakashatsi bwatumye bamenya byinshi, harimo n’ibiri gushyirwa mu bikorwa birimo no kuba urubyiruko rwagira uruhare mu birukorerwa, mu igenamigambi ritegurwa hiryo no hino.
Yagize ati “Wasangaga mu myaka yashize urubyiruko rudahabwa umwanya warwo kandi rufite ibitekerezo bishobora gushingirwaho mu kubaka igihugu. Ubu rero nk’akarere twiyemeje gufatanya nabo cyane ko bafite n’ubumenyi mu ikoranabuhanga, rukadufasha gushyira gahunda za Leta mu bikorwa biciye mu miyoboro isanzwe ihari nko mu muganda n’inteko z’abaturage. Bagahabwa umwanya kugira ngo batange ibitekerezo mu kubaka igihugu.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma bikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Yves Bernard Ningabire, yatangaje ko hari ubufatanye bumaze igihe hagati y’inzego z’ibanze, Minaloc n’Itorero ry’Igihugu aho ibyiciro bitandukanye birimo n’urubyiruko bigira umwanya mu kwiga ku ndangagaciro bakanagira umwanya wo kwiga muri rusange no ku ruhare bagomba kugira mu iterambere.
Yagize ati “Hari rero by’umwihariko n’ibikorwa by’itorero ry’urubyiruko akaba ariho ha mbere izo ndangagaciro cyangwa se ubwo burere mboneragihugu babubonera. Ariko noneho umunsi ku munsi binyuze mu nzego z’urubyiruko kuva ku karere, ku murenge no ku kagari naho mu mikorere yazo harimo gahunda zitandukanye zo kugira ngo tuganirize urubyiruko kuri izo ndangagaciro cyangwa se ku ruhare rwabo.”
“By’umwihariko ku karere hariho umukozi ushinzwe urubyiruko n’ushinzwe ibikorwa by’itorero, abo ni abantu umunsi ku wundi bafatanya n’izo nzego kugira ngo hategurwe amahugurwa cyangwa se no kubongerera ubumenyi basobanurirwe uruhare rwabo. Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko dukwiriye gukomeza gukoresha ubwo buryo buhari kugira ngo uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rugaragare.”
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere tune ari two Ruhango, Nyamasheke, Ngoma na Gicumbi. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko yifuza ko bwakorwa no mu tundi turere tw’igihugu.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!