Uru rubyiruko rurangije mu cyiciro cya 13 rweretwe ko ari rwo rugomba kugira amahitamo mazima adashyira ubuzima bwarwo mu kaga.
Minisitiri Mbabazi yagize ati "Mwumvise ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arahira aho yavuze ko afitanye igihango n’urubyiruko, rubyiruko ahasigaye ni ahanyu musabwe guhitamo neza kuko aho mugiye murangije imyuga no kugororwa ni aho mwahoze. Abo mwahasize muzahabasanga n’ibyo biyobyabwenge muzasanga bihari ariko dukeneye urubyiruko rufite amahitamo kandi nk’uko ubuyobozi bubyifuza kutazatererana igihugu ahubwo mugire amahitamo atuma mufata umurongo wo gufatanya n’abandi kubaka igihugu no kugiteza imbere."
Yakomeje agira ati “Musabwe kwihangira imirimo bizaturuka mu kwibumbira hamwe, hari ingero za bagenzi banyu bamaze kwigeza kuri byinshi kandi [urubyiruko] rwarerewe, runagororerwa Iwawa.”
Nsengiyumva Emmanuel, umwe mu barangije amasomo Iwawa yahamije ko nyuma yo kwigishirizwa Iwawa, bizeye kuzana impinduka bakiteza imbere.
Yagize ati "Turarangije, twakuye hano ubumenyi bwinshi cyane bigiye gutuma twiteza imbere, twaje hano kubera ingeso mbi cyane cyane ibiyobyebwenge, turasabwa kugira amahitamo kandi natwe tuzabiharanira kugira ngo ibyo twakuye hano bitazaba amasigara cyicaro. "
We na bagenzi be bashima leta yashizeho ikigo ngororamuco kikaba noneho gifatwa nk’ishuri ry’ imyuga, aho bizeza ko bazakomeza igihango bafitanye n’igihugo cyo kugikorera.



















TANGA IGITEKEREZO