00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rurenga ibihumbi 100 rwafashijwe kwihangira imirimo biciye mu bikorwa bya CRS

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 17 September 2026 saa 07:14
Yasuwe :

Umuryango CRS (Catholic Relief Services) ukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1960, watangaje ko mu myaka 16 umaze ukorana n’urubyiruko by’umwihariko urwo mu cyaro, umaze gufasha abarenga ibihumbi 100 mu bikorwa bitandukanye birimo kwihangira imirimo, kwagura imishinga yabo, kubona inguzanyo na serivisi z’imari ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga imishinga yabo.

Ibi byagarutsweho ku wa 15 Nzeri 2026, mu Ihuriro ry’Urubyiruko rwikorera rwo mu cyaro, ihuriro ryateguwe n’uyu muryango ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse na Caritas Rwanda.

Umuyobozi wa CRS mu Rwanda, Kumud Chandra, yavuze ko mu myaka 16 ishize ari bwo batangije imishinga itandukanye igamije gufasha guteza imbere urubyiruko.

Ati “Mu myaka 16 ishize, CRS yakoranye n’urubyiruko rwo mu cyaro rurenga 100.000, rufashwa kongera ubumenyi, kwagura imishinga yarwo, kubona inguzanyo na serivisi z’imari, no gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga imishinga yarwo.”

Yakomeje avuga ko ibi byafashije urubyiruko kwigirira icyizere, ruva mu bushomeri ndetse rutangira no gukora imishinga y’iterambere kandi rugafatanya n’abandi mu rugendo rwo kwihangangira imirimo.

Ati “Twabonye urubyiruko ruva mu kwitinya rutangira kwigirira icyizere, ndetse batangira no gukora imishinga y’iterambere kandi rugafatanya n’abandi mu rugendo rwo kwihangira imirimo.”

Chandra yavuze ko mu myaka itatu ishize, bamaze gushora miliyari zirenga 4 Frw mu mishinga ibiri ikorana n’urubyiruko rwo mu cyaro harimo uwa ‘Youth for Youth’ ugamije gufasha ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro kwifashisha ikoranabuhanga mu bucuruzi n’imishinga yabo.

Undi mushinga CRS ifatanya n’abandi bafatanyabikorwa ni ‘Gera ku Ntego’ wibanze ku kwigisha ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro kwizigamira mu matsinda ariko ayo mafaranga bakayabitsa mu bigo by’imari kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yashimiye uruhare rwa CRS Rwanda mu iterambere rya ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro.

Ati “70% by’urubyiruko rw’u Rwanda rutuye mu cyaro, ibyo bishatse kuvuga ko urubyiruko rutuye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu mijyi iwunganira ni 30% gusa. Bishatse kuvuga ko iyo bafashijwe kwiteza imbere bigira uruhare mu iterambere ryabo ubwabo, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yavuze ko bagiye bashyiraho uburyo bwo guteza imbere urubyiruko aho urufite ibigo by’ubwubatsi ruhabwa amasoko yo kubaka imihanda myinshi yo mu cyaro kugira ngo bahe akazi urubyiruko ruhatuye.

Yagaragaje ko kugeza ubu hari ibigo by’ubwubatsi 338 biba bifite isoko ryo gukora imihanda yo mu cyaro ndetse bikaba biteganyijwe ko bizaha akazi bagenzi babo barenga ibihumbi 10.

Munyurwa Ephrem ukora inkweto z’uruhu mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko yatangiye uyu mwuga mu 2018 akorera abandi ndetse nyuma hazamo icyorezo cya Covid-19, ibyatumye umuntu yakoreraga agabanya abakozi yakoresheje.

Yavuze ko ibi byamugizeho ingaruka ariko na none bituma atangira kwikorera aho yakoraga izo nkweto akoresheje intoki akazigurisha mu baturage.

Ubwo CRS yatangizaga imishinga yayo gace batuyemo, yabahuguye uburyo bakwiriye kwiteza imbere ndetse no kwagura ibyo bakora biciye mu gushaka amasoko, gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kubona ubujyanama ku mishanga buhoraho.

Ati “Bampaye amahugurwa ndetse banampuza n’amahirwe y’urubyiruko ahari ndetse mu 2024 nabashije kwitabira amarushanwa ya Youth Konnect, ntsindira igihembo cya miliyoni 1 Frw. Ayo mafaranga yamfashije kugura ibikoresho birimo imashini ndetse n’ibindi byamfashije kwagura ibikorwa byanjye.”

Manishimwe Vestine wo mu Karere ka Kayonza yavuze ko binyuze mu mishinga ya CRS yabashije gutangira gukora umwuga we w’ubudozi mu ntego kuko mbere yabikoraga mu kajagari atazi uburyo bukwiriye bwo kwizigamira ndetse n’ibindi.

Yavuze ko nyuma yo gukangurirwa kwibumbira mu matsinda yaje kumenya akamaro ko kwizigamira ndetse bikaba byaramufashije kwiteza imbere kuko ubu asigaye yaraguze amatungo, avugurura iwe ndetse n’abana be babiri akaba abasha kubishyurira ishuri nta kibazo bagize.

Habayeho ibiganiro nyunguranabitekerezo, urubyiruko rwerekana zimwe mu mbogamizi ruhura na zo
Urubyiruko rwibumbiye mu matsinda yo kwizigama rwahembwe
Umuyobozi wa CRS mu Rwanda, Kumud Chandra, yavuze ko mu myaka 16 ishize ari bwo batangije imishinga itandukanye igamije guteza imbere urubyiruko
Umuyobozi Wungirije wa CSR muri Afurika y'Iburasirazuba no Hagati yashimye Leta y'u Rwanda idahwema gushyiraho gahunda zo guteza imbere urubyiruko

<

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe
Umuryango CSR umaze gufasha ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro barenga ibihumbi 100 kwihangira imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages