00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rusaga 3000 rwitabiriye Youth Connect Convention

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 December 2019 saa 11:28
Yasuwe :

Urubyiruko rusaga 3000 ruturutse mu mpande zose z’Igihugu no muri diaspora rwahuriye hamwe mu Intare Conference Arena, mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizajyanwa mu nama ya 17 y’Umushyikirano, kizwi nka Youth Connect Convention cyangwa “Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko”.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya munani cyabaye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019, gitegurwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko.

Iyi nkera yitabiriwe n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko, urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na Kaminuza, urubyiruko ruba mu mahanga, urubyiruko rufite ubumuga, abahanzi, abanyabugeni, abakunze gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga n’abandi.

Igiye kwibanda ku kugaragaza ibikorwa byagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, guhemba ba rwiyemezamirimo b’indashyikirwa, guha umwanya urubyiruko rufite impano zitandukanye rukazigaragaza no gutanga ibitekerezo mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Barahabwa kandi ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu gitangwa n’abarimo Senateri Tito Rutaremara n’abandi.
Mutesi Anitha wo mu Karere ka Kicukiro, usanzwe ari n’umunyeshyuri muri UNILAK, yavuze ko kwitabira inkera nk’iyo ari amahirwe yagize yo kumva uburyo urubyiruko rwabasha kwikura mu bibazo birwugarije birimo ubushomeri.

Shirumuteto Oswald waturutse mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko “Ari amahirwe akomeye ashobora gufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo. Iyo wari ufite igitekerezo cyo kwihangira umurimo ushobora kumva aho uzatangirira bitewe n’ibitekerezo bihatangirwa.”

Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko kuva yatangira mu mwaka wa 2012, urubyiruko rusaga ibihumbi makumyabiri rumaze kuyitabira. Abasaga magana atanu na batanu bamaze guhabwa amahugurwa ku birebana n’iterambere ry’ubukungu hibandwa ku kubyaza inyungu imishinga.

Urubyiruko 180 bamaze gutsindira ibihembo no guhabwa inkunga yo gukomeza guteza imbere imishinga yabo.

Iyi nama igiye kwibanda ku kugaragaza ibikorwa byagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, guhemba ba rwiyemezamirimo b’indashyikirwa,
Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko kuva yatangira mu mwaka wa 2012, urubyiruko rusaga ibihumbi makumyabiri rumaze kuyitabira
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye baratangamo n'ibiganiro
Urubyiruko rusaga 3000 nirwo rwitwabiriye Youth Connect Convention 2019
Meya Rubingisa n'urubyiruko rwitabiriye Youth Connect Convention
Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa(ibumoso) na Minisitiri Mutimura(iburyo) mu bitabiriye
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene mu bitabiriye Youth Connect Convention
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu bitabiriye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Bamporiki Edouard iburyo na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine bari kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwo gukunda igihugu
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, mu bitabiriye Youth Connect Convention
Urubyiruko rwitabiriye rurimo kwishyushya, mu ndirimbo zirimo ubutumwa bwo gukunda igihugu
Youth Connect yabereye muri Intare Conference Arena

Amafoto ya IGIHE: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages