Urubyiruko rusaga 700 rwo mu turere twa Nyanza na Ruhango rumaze igihe ruhabwa ubumenyi bwo kwizigamira no gushora amafaranga make ni ubumenyi bahawe mu bikorwa bizarufasha kugira imibereho myiza no kwigira aho gutega amikoro ku bandi.
Uru rubyiruko rwahawe ubu bufasha na Techno Serve, umuryango utegamiye kuri leta wita ku nyungu z’urubyiruko rufite amikoro make aho rwigishwa kwizigamira no kwihangira umurimo, bakagera n’aho baba abajyanama mu by’ubucuruzi.
Ubwo rwahabwaga impamyabumenyi z’amasomo bahawe y’uburyo bwo kwiteza imbere no kwibumbira mu makoperative no kwizigamira bategura ejo hazaza, tariki ya 30 na 31 Nyakanga 2014, uru rubyiruko rwerekanye ko hari aho rwigejeje.
Uwera Alice wo mu Karere ka Nyanza yavuze ko mbere yo guhabwa ubu bumenyi yabonaga amafaranga akayapfusha ubusa atitaye kuri ejo he, ariko ngo amaze guhabwa ubu bumenyi yashinze akabari ubu kandi abona kamuteza imbere we n’umuryango we.
Hari kandi n’umwe mu bo mu Karere ka Ruhango ukanika ibinyabiziga wiyemereye ko amafaranga yahembwaga ku munsi yahitaga ayamarira mu kabari nyamara ngo aho aherewe aya masomo yarebye kure, amaze kugira icyo yigezaho.
Yagize ati "Ntaraza muri iri tyazabwenge ntacyo nari nzi, amafaranga narayabyiniraga, ariko ubu namenye kwiteza imbere nizigamira no gutunganya neza akazi kanjye, ayo mbonyemo ndayabika kandi maze gutera imbere”.
Abayobozi batandukanye bahanuye uru rubyiruko barwibutsa ko kwizigamira ari kimwe mu bigena icyerekezo cyiza ku gihugu nk’uko Mugeni Jolie Germaine, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabigarutseho.
Yabasabye gukora cyane ariko mbere ya byose bakazirikana ko kuzigama ari ko kabando ko kwicumba kuko ntawe uzi uko ejo mu buzima bizamera.
Tuyisenge Angelique, umwe mu bayobozi ba Techno Serve ku rwego rw’igihugu asanga urubyiruko rwagombye kumenya kwibeshaho, biciye mu kuzigama, duke babona bakadushora mu bikorwa bitandukanye, bizatuma baza mu myanya ya mbere mu iteranmbere ry’igihugu nk’abashoramari beza bafite ejo heza.
Yavuze ko biyemeje gufasha urubyiruko rw’u Rwanda rugasobanukirwa izo nshingano, ngo ni muri urwo rwego bamaze kongerera ubumenyi abasaga 2500 mu turere tune mu gihugu.
Yasoje arusaba kuzashyira mu bikorwa amasomo bahawe yo kwizigamira no kwiteza imbere babisangiza na bagenzi babo.
Mu Karere ka Ruhango hahuguwe 293 naho Nyanza hahugurwa 433 b’ibitsina byombi, uyu muryango ufite intego yo kugeza ku rubyiruko 3500 muri uyu mwaka.
Techno Serve ni umuryango ufasha urubyiruko mu turere twa Musanze, Gakenke, Nyanza na Ruhango.



















TANGA IGITEKEREZO