00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko ruzitabira iAccelerator5 rwasabwe kwibutsa ababyeyi kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 November 2022 saa 10:52
Yasuwe :

Minisiteri y’Umuryango yasabye urubyiruko ruzitabira gahunda ya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) gutanga ibisubizo byafasha ababyeyi kumva ko ari inshingano zabo kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Ugushyingo 2022 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyiciro cya gatanu cy’iyi gahunda ya iAccelerator igamije gushishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation ari nayo itegura iAccelerator, Umutoni Sandrine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuliza Mireille, Umuyobozi wa Koica Rwanda, CHON Gyong Shik n’uwa UNFPA Rwanda, Kwabena Asante-Ntiamoah.

iAccelerator ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amafaranga n’amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange ibisubizo.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2016 nk’uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.

Imishinga izibandwaho muri iki cyiciro cya gatanu cya iAccelerator ni izafasha mu kwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango (hagati y’abana n’ababyeyi) ku buzima bw’imyororokere ndetse ikanafasha mu kongerera abantu ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe, kugabanya ipfunwe n’akato bibangamira abifuza kubaza no gusaba serivise z’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine yavuze ko iki cyiciro cya gatanu cya iAccelerator kizaba umwanya wo gufata ingamba n’ibisubizo byafasha kwimakaza mu muryango ibiganiro ku buzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe.

Ati “Rubyiruko rwacu, uyu munsi duteraniye hano kugira ngo tubatege amatwi, tuganire kandi dufatire hamwe ingamba zatuma twimakaza ibiganiro mu muryango ku buzima bw’imyororokere n’ubuzima bwo mu mutwe (Mental Health) ndetse, tunatangize icyiciro cya gatanu cy’amarushanwa ya iAccelerator.”

“Ni bangahe muri mwe mwica mu miryango mukaganira k’uko mubona ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Nibangahe muri mwe mwumva umuryango ari ahantu hatekanye ho kuganirira ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe?”

Umutoni yakomeje avuga ko umuryango ariwo musingi w’igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza haba ku mubiri no mu mutwe, aheraho asaba ko inzitizi zose zaba zituma abawugize bataganira ku buzima bw’imyororokere nubwo mu mutwe zikurwaho binyuze mu bisubizo bizatangwa n’urubyiruko ruzitabira iAccelerator5.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuliza Mireille, yasabye abagabo kumva ko nabo bafite inshingano zo kwigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ko bidakwiriye guharirwa abagore.

Batamuliza yakomeje asaba urubyiruko ruzitabira icyiciro cya gatanu cya iAccelerator kuzazana ibisubizo bifasha imiryango kuganira ku buzima bw’imyororokere byoroshye.

Ati “Rubyiruko ruzitabira, tubitezeho kuzazana ibisubizo byoroshya ibijyanye n’ibiganiro ku buzima bw’imyororokere mu muryango n’ubwo mu mutwe.”

Yasabye abitabiriye iri huriro ry’urubyiruko gusubira inyuma bakumva ubutumwa bukubiye mu ibaruwa Madamu Jeannette Kagame aherutse kwandikira urubyiruko ku bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birwugarije.

Ubwo iAccelerator5 yatangizwaga yahuriranye n’ihuriro ry’urubyiruko ryatanzwemo ikiganiro ku “kwimakaza ibiganiro mu miryango bigaruka ku buzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe.”.

Iki kiganiro cyatanzwe n’abarimo Dr Patrick Rwagatare, inzobere mu buzima bwo mu mutwe, Eddyne Ukunze, ushinzwe gahunda zo kwita ku buzima bwo mu mutwe muri Imbuto Foundation, Emma Claudine Ntirenganya ukora mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda akaba n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse na Valens Usengimana uhugura abantu ku buzima bw’imyororokere.

Emma Claudine Ntirenganya yagaragaje ko ababyeyi bafite inshingano zo kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, nubwo usanga hari abataratinyuka kubikora kubera umuco wo kumva ko biteye isoni.

Dr Patrick Rwagatare we yagaragaje ko ubuzima bw’imyororokere bufite aho buhuriye n’ubuzima bwo mu mutwe, kuko iyo umwana atewe inda ataruzuza imyaka y’ubukure usanga bimuviriyemo n’ihungabana iyo atitaweho.

Urubyiruko rushaka guhatana muri iAccelerator5 rushobora kunyura aha.

Abiyandikisha bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30. Abafite imishinga myiza bibahesha amahirwe yo guhabwa inkunga ya $10,000 yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, guhugurwa no kurushaho kuyinoza.

Icyiciro cya gatanu cya gahunda ya iAccelerator cyatangijwe
Urubyiruko rwasabwe gutanga ibisubizo bizafasha mu kwimakaza ibiganiro ku buzima bwo mu mutwe
Urubyiruko ruzitabira iAccelerator5 rwasabwe umusanzu mu kwimakaza ibiganiro ku buzima bw’imyororokere mu muryango
Uyu muhango wo gutangiza icyiciro cya gatanu cya iAccelerator witabiriwe n'urubyiruko ruvuye hirya no hino mu gihugu
Miss Muheto Divine nawe yari mu bitabiriye umuhango wo gutangiza iAccelerator5
Abitabiriye itangizwa rya iAccelerator basusurukijwe n'abahanzi banyuze muri ArtRwanda - Ubuhanzi
Ubwo iAccelerator5 yatangizwaga yahuriranye n’ihuriro ry’urubyiruko ryatanzwemo ikiganiro ku “kwimakaza ibiganiro mu miryango bigaruka ku buzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe.”
Emma Claudine Ntirenganya yagaragaje ko hari ababyeyi benshi bagitinya kuganiriza abana babo ku buzima bw'imyororokere
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine yasabye abazitabira iAccelerator5 gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages