Ni muri urwo rwego abitabiriye kongere ya 15 y’Umuryango IBUKA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2016, bagaragaje ko iki ari ikibazo kigomba gukorerwa ubuvugizi.
Urubyiruko rw’abacitse ku icumu rya Jenoside rwafashwaga kwiga kugeza ku cyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Umwanzuro muri 11 yafatiwe muri iyo nama ugaruka kuri icyo kibazo harimo ugira uti “Abari mu nama barasaba FARG ko mu rwego rwo korohereza urubyiruko rw’abacitse ku icumu ku isoko ry’umurimo, hatekerezwa kandi vuba uburyo bwo kubarihira icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.”
Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo nama mu rwego rw’ubutabera, abari muri kongere basabye ko hakomeza ubuvugizi ku irangizwa ry’imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gufasha Abacitse ku icumu batagira amarangiza rubanza kuyabona ndetse hagahagurukirwa n’ikibazo cy’indishyi badahabwa no gukurikirana isubirishamo ry’imanza z’abahamwe n’icyaha cya Jenoside muri Gacaca.
Barasaba kandi ubuvugizi ku mitungo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite muri za Banki batasubijwe cyangwa abo mu miryango yabo barokotse bakayihabwa ndetse n’ibibazo by’ubutaka n’indi mitungo by’abana bacitse ku icumu batarasubizwa cyangwa ngo bahabwe ingurane.
Hagaragajwe kandi n’ikibazo imitungo ya ba ruharwa igurishwa umusubirizo cyangwa ikandikishwa ku bandi bantu; ndetse n’abakatiwe n’Inkiko Gacaca batoroka kubata muri yombi bikagorana.
Mu rwego rwo kwibuka bemeje ko hakorwa ubuvugizi uturere twose tukajya dushyira mu ngengo y’imari amafaranga yo kubaka inzibutso kuko hagaragara nyinshi zigifite ibibazo ndetse n’udufite ingengo y’imari tukajya twihutisha inyubako y’inzibutso nkuko bikwiye.
Banasabye kandi ko hakorwa ubuvugizi inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri hirya no hino mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda zikitabwaho uko bikwiye; ahakiri imibiri idashyinguye mu cyubahiro nayo igashyingurwa mu buryo bukwiye.
Kongere yasabye abagize IBUKA aho bari hose ko bagomba kudapfusha ubusa amahirwe ari mu gihugu akababera isoko y’iterambere, guhangana n’ubushomeri no kwirinda icyo aricyo cyose cyabahutaza kikabavutsa ibyiza by’igihugu.
Muri iyi kongere hatorewemo abayobozi bashya bagize Inama y’Ubuyobozi ya IBUKA iyobowe na Prof. Jean Pierre Dusingizemungu akaba Perezida wa Komite Nyobozi, Visi Perezida wa mbere Egide Nkuranga , uwa Kabiri hatorwa Freddy Mutanguha.



















TANGA IGITEKEREZO