Iterambere n’urubuga rwaguye rw’ubucuruzi mu Rwanda bikomeje kunyura benshi mu rubyiruko baba hanze bakagaruka mu Rwanda.
Ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bikunze kudatera imbere bitewe n’uko intiti zabyo zose zirukira mu bihugu byateye imbere. U Rwanda rwo ntirwazuyaje guhangana n’icyo kibazo rushyiraho gahunda zitandukanye zo gukundisha urubyiruko igihugu rubamenyesha ukuri ku iterambere ryihuse rihari.
Kubera amateka mabi igihugu cyanyuzemo byatumye Abanyarwanda benshi bajya gutura mu bihugu by’ibituranyi nka Uganda, Congo, u Burundi, Tanzania cyangwa mu Burayi nko mu Bubiligi, u Bufaransa n’ahandi ...
Ikinyamakuru Le point kivuga ariko ko kuri ubu ibintu biri kugenda bihinduka. Nubwo barerewe hanze kandi bamwe bakaba batazi uko mu Rwanda hasa ntibituma badakuba amapantalo ngo baze gufatanya n’abo basanze mu Rwanda kubaka igihugu cyabo cyari cyarasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Diyasipora yungukira muri gahunda za leta zo kubasogongeza ku byiza by’u Rwanda
Guverinoma y’u Rwanda ni yo igira uruhare runini mu kugarura Abanyarwanda mu gihugu muri gahunda ya “Ngwino urebe” (Come and See). Iyi gahunda yishyurira bamwe itike yo kuza mu Rwanda no gusubira mu gihugu baturutsemo bakaza kwihera ijisho aho u Rwanda rugeze mu gihe cy’ibyumweru bitatu.
Nelly Nkunda avuga ko mbere yumvaga u Rwanda rutaramugenewe.
Ati “Mbere numvaga nkomoka ahandi hatari mu Rwanda kandi na benshi mu nshuti zanjye zasubiyeyo kubera iyo mpamvu kuva mu w’1996.”
Nkunda wavukiye i Buruseri mu Bubiligi yafashe umwanzuro wo kwitabira gahunda ya “Ngwino Urebe” mu 2011.
Yatangajwe cyane n’ibikorwa by’iterambere biri mu Rwanda na gahunda za Leta ubwo yazaga mu Rwanda agasura za minisiteri, akitabira Inama y’Umushyikirano, agasura urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikigo gisubiza ingabo zavuye ku rugerero mu buzima busanzwe kandi agatembera yitonze Umujyi wa Kigali maze akabona imiturirwa iri kuwuzamurwamo buri munsi.
Ati “Nakunze ibyo nasanze mu Rwanda, maze mbona ko urugendo rw’iterambere rukomeje maze ndibaza nti ‘ese nsigare inyuma cyangwa ngendane n’iterambere?”
Kimwe na Nkunda, Sandrine Umutoni nawe yahisemo kuza gutura mu Rwanda. Nyuma yo kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, yageze mu Rwanda mu 2012.
Nawe yemeza ko yagize ubwoba bwo gusigara inyuma mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Hari hashize imyaka 11 mba i Atlanta kandi nabonaga u Rwanda rukomeje guhinduka ntahari! Nagize ubwoba ko nzasigara inyuma. Numvise nshatse kwerekana ko ndi Umunyarwanda kandi hari icyo namarira igihugu cyambyaye."
Birabasaba kwihangana, kwitanga no guteganya
Uru rubyiruko rwarerewe mu Burayi no muri Amerika akenshi baba bamenyereye kubaho mu buzima bworoshye, bibasaba rero kwihangana no kugira bimwe bigomwa cyane cyane ku mushahara.
Aho akora asesengura ubucuruzi bw’ikigo cy’ubwubatsi i Kigali; Nelly Nkunda yahawe icya kabiri cy’umushahara yifuzaga guhabwa akiri mu Burayi.
Nelly asanga urubyiruko ruje mu Rwanda rudakwiye kuza ruzi ko ruje kwishimisha gusa ahubwo bakwiye kuza bambariye gukora kabone nubwo ubuzima butabagendekera uko bari babyiteze.
Ati “Ntabwo umuntu uje mu Rwanda akwiye kwirengagiza ko n’ino mu Rwanda ubuzima buhenze: igiciro cya lisansi kijya kungana n’icyo mu Burayi. Benshi mu rubyiruko rwo muri Diaspora baza mu Rwanda bazi ko nta mbogamizi n’imwe bazahura nayo maze bagahita babihirwa vuba.”
Abageze mu Rwanda baharatira imiryango yabo nayo ikaza
Igihe bageze mu Rwanda bagahirwa, birangira bazanye n’imiryango yabo yose cyangwa bamwe mu bo bafitanye isano rya hafi.
Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa witwa Natacha Raynaud ategereje ko na nyina aza gutura mu Rwanda.
Aragira ati “Yarangije gushaka ibyangombwa agiye kunsanga ino aha vuba. Turateganya gukorana ubucuruzi”.
Ibi ariko ntibyorohera ababyeyi babo kenshi baba baravuye mu Rwanda babonye amahano yahakorewe muri 1994.
Aime Abizera w’imyaka 25 yaje mu Rwanda aturutse i Paris mu Bufaransa avuga ko bitoroheye nyina kwibagirwa ibyabaye ngo agaruke mu Rwanda.
Ati “Data yishwe muri Jenoside, biracyagoye mama kuza ino aha kabone nubwo yaba aje kunsura gusa kuko kugeza n’ubu akibuka ibibi yabonye muri icyo gihe. Ariko kuri twe tukiri bato tubona rwose ayo mateka mabi atatubera inzitizi.
Bigaragara ko uru rubyiruko ruzashobora kubaka ahazaza h’u Rwanda hazira amacakubiri rudaheranwe n’amateka mabi ababyeyi babo bahuye nayo.



















TANGA IGITEKEREZO